Uko hagenda haduka ibikoresho koranabuhanga bihambaye ni nako bene ngango nabo bashaka kubitunga kandi batabiguze cyangwa se bakabyiba ngo babigurishe nabo bahabwe ayo mafaranga atari macye bigura.
Ushobora kuba waribwe terefoni yawe ndetse ubu ukaba wariturije wumva ko byarangiye, Oya ntbwo byarangiye uracyafite amahitamo yo kugaruza terefoni yawe ukayisubirana. Muri iyi nkuru, tugiye kukwereka inzira za nyazo ushobora kunyuramo ukabona fone yawe wibwe utiriwe ujya mu nzego za leta gushakishirizayo.
Ubu buryo bugufasha kumenya umuntu ukoresha telefoni yawe, aho aherereye, numero za telefoni ze ndetse na email akoresha muri iyo telefoni yawe wibwe.
Uko bikorwa
Ubundi mu busanzwe buri telefone yose ibaho igira imibare idahuza n’indi telefone ari yo IMEI( International Mobile Equipment Identity Number) Iyi IMEI igizwe n’imibare 15 niyo igufasha kumenya aho telefone wibwe iherereye.
Kumenya iyo mibare ukanda *#06# ako kanya telefone yawe ihita ikwereka imibare 15 ukayibika ahantu hizewe hatari muri telefone ubwayo ku buryo igihe wazibwa telefone yawe wahita ukoresha iyo mibare.
Mu gihe rero wibwe telefone yawe fata za nimero zigizwe n’imibare 15 uzohereze kuri iyi email:cop@vsnl.net maze wuzuze ibisabwa(form) Amazina yawe:____________________ Address:______________________ Ubwoko bayo:_________________ Aho yakorewe:_________________________ Last used No.:_________________ E-mail for communication:_____ Itariki yaburiyeho(Missed date):___________________ IMEI No :_______________________
Nyuma yo kohereza iyi form telefone yawe izatangira gukurikiranwa binyuze mu ikoranabuhanga rihanitse ryo ku rwego rwo hejuru rya GPRS na internet. Nyuma bazakoherereza amakuru ku muntu uri gukoresha fone yawe harimo na numero ye ya telefone irimo bityo ube wakoresha iyo telefone ukurikirana uwo muntu uyikoresha.
Ubu buryo tubabwiye ntabwo bwakunda mu gihe wayibwe utarabitse ya mibare(IMEI)15.
Murakoze kuduha amahugurwa nshaka ko muzanyigisha nibindi