Muri iyi Si y’ikoranabuhanga turimo, aho rigenda ryiyongera umunsi ku munsi benshi usanga bisanze muri iri koranabuhanga yewe nta numuntu ugahitiye kurikoresha ahubwo ari uko ubonye bikenewe mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Abantu benshi bafite terefone ngendanwa, abandi bafite mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bituma tugira isi yose mu biganza byacu.
Reka twivugire kuri terefone dukoresha umunsi ku munsi mu buzima bwacu; Ubundi terefone benshi tuzitunga ngo duhamagarane, twandikirane ndetse no gukurikira amakuru hirya no hino ku isi yose gusa ibi hari terefone zitabikora aho usanga bikorwa na Smart phones gusa.
Hari izindi terefone ngendanwa kandi zibereweho no guhamagara, kwandikirana ubutumwa bugufi (SMS) ariko zikaba nta bushobozi zifite nk’ubwa smart phones.
Benshi dutunze terefone, ntabwo tuzi kuzikoresha ijana ku ijana yemwe nta na 50% tuzi ugereranyije n’ibyo twakabaye tuzikoresha. Ushobora gukurikiranwa ibyo wanditse byose hari undi muntu ubibona abo uhamagaye n’ibyo ushakisha kuri murandasi ariko wowe ntabyo uzi.
Hari kandi n’ushobora kugukurikirana akakwiba imibare yawe y’ibanga ukoresha nko kuri Mobile Money, Bank ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zawe kandi woe ntubimenye ko hari undi muntu winjira muri fone yawe ari kure.
Byoseonline.rw twabateguriye zimwe muri kode z’ingenzi ushobora gukoresha kuri terefone yawe ukabasha kwirindira umutekano;
- *#21#
Iyi kode iyo uyishize muri terefone yawe ubasha kumenya amakuru wibwa n’ayariyo,umenya kandi niba ubutumwa wohererezanya n’umuntu ari we bugeraho koko ,ko nta wundi muntu ububona, ndetse ukamenya nib anta wundi muntu wumviriza ibiganiro byawe ukorera kuri terefone yawe.
Iyi kode ikwereka nimero ikwiba amakuru.
- *#62#
Hari gihe ushobora kuba uri aho ukabona icyumweru kirihiritse nta butumwa bugufi ubona cyangwa nta muntu uguhamagara, nyamara bashobora kuba bakwandikira ubutumwa bugufi cyangwa baguhamagara ariko bikigira ku yindi nimero (hakitaba undi). Iyi kode rero izagufasha kumenya nib anta wundi muntu witaba igihe baguhamagaye cyangwa ubutumwa bakwandikiye bwigira ahandi.
Icyo gihe uwo muntu niwe witaba abaguhamagaye ndetse akanasubiza ubutumwa bugufi bakwandikiye.
- ##002#
Iyi ni kode y’ingenzi cyane kuko ni yo ikuraho ibi byose tumaze kubabwira haruguru, igihe wumvirizwa, igihe hari undi muntu wa gatatu ukoresha terefone yawe ihita ibikuramo byose.
- *#06#
Iyi nay o ni kode y’ingenzi cyane kuko igufasha kumenya IMEI (International Mobile Equipment Identifier) ya terefone yawe. Iyi IMEI ni imibare 15 iba iranga terefone yawe ku buryo wayikoresha igihe yibwe ukaba wamenya uyifite. Nta terefone ku isi zihuza iyi mibare 15 bivuze ko buri terefone igira iyayo.
Kumenya IMEI ya terefone yawe rero ni ingenzi cyane kuko uretse no kuyimenya uba ugomba kuyibika ahandi hantu hatekanye hatari muri iyo terefone kuko uyikenera ari uko bayikwibye bityo rero nibyiza kuyandika nko mu ikayi ukayibika mu rugo ahantu hizewe cyangwa ukayishira kuri E-mail yawe.
- The James Bond Code
Ni kode zihariye ariko na zo zibasha kukumenyesha niba haba hari undi muntu ku ruhande ukwiba amakuru ayakuye muri terefone yawe.
Zimwe muri izo kode ni izi zikurikira:
Kuri IPhone ni: *3001#12345#*
Kuri Android ni: *#*#4636#*#* cyangwa *#*#197328640#*#*
Igihe umaze gushiramo izi kode bitewe na terefone ukoresha jya ahanditse UMTS cell environment nurangiza ukurikizeho ahanditse UMTS RR info iyo ubirangije uhita wandika kode ziri ahanditse Cell Id, Izi kode ni zo zikwereka umunara w’ihuzanzira(Network) uri gukoresha kuko burya terefone ifatira Network ku munara uri gutanga network nyinshi, mbese uri gukoreshwa n’abantu bake.
Nyuma yibyo rero subira inyuma ujye ahanditse MM info Numara kuhagera ujye ahanditse Serving PLMN nuhagera urabona izindi kode zihari nurangiza wandike kode ziri ahanditse LAC (Local Area Code).
Umaze kubona ya mibare yo kuri Cell id twavuze haruguru ndetse n’iyo kuri LAC (Local Area Code), jya muri browser ushake website yitwa opencellid.org, Numara kuyifungura irahita iguha umwanya wo gushiramo za kode ebyiri twabonye haruguru Cell id na UMTS RR info, Numara kuzishiramo urahita ubona umunara uri gukoresha ku ikarita aho uherereye neza.
Iyo ubonye network uri gukoresha iri kuva ku cyitwa Mobile Based Station mbese ugashiramo za kode ntubone umunara uri gukoresha ahubwo ugasanga iri kuva kuri Mobile Based Station icyo gihe ugomba kurya uri menge.
Mobile Based Station ni iki? Ubundi Mobile based station ni utumodoka tugenda dutanga network mu bice by’icyaro hatagera network y’iminara bityo hakaba hari imodoka zabigenewe zigenda zinyura muri ibyo bice zitanga network, bivuze ko biba ahantu ho mu cyaro cyane utu tumodoka ntiwatubona mu mijyi nka Kigali n’indi iyunganira.
Niba rero uri nko mu mujyi wa Kigali ukabona uri gukoresha network iturutse kuri Mobile based station icyo gihe uzamenye ko hasobora kuba hari umuntu winjiriye terefone yawe ukaba wahita ujya kuri ya kode twababwiye ya 3 ikuramo byose ukabihagarika.
Ni byiza rero ku batunze terefoni za android kujya bashiramo antivirus kuko zirinda virus zishobora kwiba amakuru yawe ari muri terefoni.
Urugero hari Virus yo muri terefoni yakozwe n’Abanyamerika yinjira muri terefone yawe igakusanya amafoto yawe yose, aho wifotoreje inzu wari urimo mbese ikafata amakuru yawe yose, nyuma ayo mafoto n’amakuru iyagira 3dimension (3D) yarangiza igakusanya n’imibare y’ibanga yawe ukoresha muri banki n’ahandi ubundi ikohereza muri Amerika ku bakoze iyo virus bagatangira kukwiba.
Iyo bakoherereje iyi virus igusiga iheruheru.
Ni gute namenya ko terefone yanjye yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’Umutekano cyangwa z’iperereza?
Bibaho kenshi na hano mu Rwanda ukumva umuntu yakoze icyaha nko ku mbuga nkoranyambaga ariko ukajya kumva ngo bamufashe, icyo gihe rero inzego z’umutekano ubusanzwe zikorana bya hafi n’ibigo by’itumanaho bitugurisha za sim card, iyo watangiye gukekwaho ibyaha rero inzego z’umutekano zifite ububasha bwo kujya kwaka amakuru yawe kuri icyo kigo cy’itumanaho. Kenshi basaba amakuru yo mu mezi atatu ashize.
Ni gute rero uzamenya ko watangiye gukurikiranwa cg uri kumvirizwa kuri terefone yawe?
Ikigo cy’itumanaho n’inzego z’umutekano bakoresha ikoranabuhanga rihambaye ku bury obo utakoresha za kode ngo ube wamenya niba bagukurikirana, Oya.
Kugira ngo umenye ko inzego z’umutekano ziri kukumviriza kenshi igihe uzaba uri kuvugira kuri terefoni yawe uzumva iri gusamira cyane bitari bisanzwe, Ukumva hari kuzamo urusaku nawe utazi aho ruri kuva.
Kuba terefoni yawe ishiramo umuriro vuba cyane kandi bitari bisanzwe, Gushuha kwa terefoni igihe uri kuyihamagariraho bitari bisanzwe kandi terefone nta nikibazo ifite menya ko wumvirizwa.
Ikindi kandi igihe wizeye terefone yawe ko ari nzima nta kibazo ifite ariko ukajya kubona ukabona iri kwizimya ikongera ikiyatsa utabigizemo uruhare kandi irimo n’umuriro uhagije ari na nzima jya umenya ko bari kuyinjiramo.
Uko wakirinda kwibwa amakuru no kwinjirirwa muri terefoni yawe
- Irinde kohereza amabanga yawe mu butumwa bugufi kuko birororshye kubuhakinga, ahubwo biba byiza gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko zo zifite umutekano. Imbuga nkoranyambaga zifite umutekano cyane ni nka telegram na whatsapp kuko zo biragoye ko umuntu yakinjira muri konti yawe.
- Irinde gushyira application umfuye kubona muri terefone yawe kuko hari nyinshi ziba zitizewe ziba ari inzira yo kukwiba amakuru, akenshi usanga zimwe zinijyanamo ntumenye igihe wayishiriyemo hita uyikuramo bwangu.
- Irinde gufungura link izo ari zo zose; hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagenda hakwirakwira link zigusaba kuzifungura ngo utsindire ibihembo cyangwa se ngo ubone amafaranga izo ntuzazifungure. Kenshi usanga ari sosiyete zikomeye z’ubucuruzi ngo ziri gutanga amafaranga, internet y’ubuntu cyangwa impano ku bakiliya bazo ariko mu byukuri wabaza izo sosiyeti zikavuga ko ntabyo zizi, izo link rero ni byiza kwirinda kuzifungura.
- Irinde internet z’ubuntu (Free Wi-Fi) kuko hari izikoreshwa zigamije kwiba amakuru y’abantu.
- Kanda kuri link nk’iyi y’ikinyamakuru uzi kandi ko iyo uyifunguye koko ibyo wasomye nibyo unasangamo.
Murakoze cyane uramutse ushaka gusobanuza cyangwa kudushigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose wakoresha iyi nimero: 0783847452.