Abakurikira byose umunsi ku wundi twifuje kubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze zirimo izo mu Rwanda no hanze yarwo, yaba izisanzwe cyangwa izihimbaza Imana.
Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube
“Sowe’’ – Bruce Melodie
Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Sowe’ yakozweho mu buryo bw’amashusho na Perliks, umwe mu bagezweho muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo.
Perliks ni umwe mu basore bakorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ ifite isoko ryo gutunganyiriza Bruce Melodie indirimbo ya, ni umwe mu bakoze ku ndirimbo nka ’Charm’ ya Rema, ’City boys’ ya Burna.boy
“Vimba Vimba’’ – Eric Mucyo
Ni indirimbo Vimba Vimba yari iya Three Hills yasubiwemo na Eric Mucyo wahoze muri iri tsinda. Mucyo yahimbye iyi ndirimbo ashaka kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame.
“Nasinya’’ – Li John Social mula
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Li John yahuriyemo na Social Mula. Aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umusore uba umaze igihe kinini ashaka umukobwa babana akaza kubona uwo umutima we wishimira, agahita afata umwanzuro wo kubana nawe nta gushidikanya.
“Urwandiko’’ – Jabo ft Mutu Mutuzo
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Jado ndetse na Mutuzo bose biganye mu ishuri ry’umuziki i Muhanga. Ni indirimbo y’urukundo aho bahanzi baririmbira umukunzi we wamusize kandi yarahoze amusezeranya ko azamuhora hafi.
“She’’ – Kaasha
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kaasha uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo aba aririmba umukobwa utita ku byo abantu bashobora kumuvugaho akavuga ko ntacyo yitaho. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Winner beats & De lou naho amashusho atunganywa na CHID pro & DAWEST.
“Omubiri (Remix)’’ – Brian Avie ft Afrique
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Brian Avie na Afrique. Ni indirimbo basubiyemo. Muri iyi ndirimbo baba bashimagiza bagaragaza ko mu gihe umuntu yagufashe neza udakwiriye kumwitura inabi na gato.
“Twajyana’’ – Maitre Dodian
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian uri mu bakizamuka muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza umuntu wakunze undi byo gupfa ku buryo iyo amukumbuye umudiha ubutitsa.
“NDiTiNYA’’ – La Reina
Iyi ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi La Reina. Uyu muhanzikazi mu minsi ishize yari yasohoye amashusho ari gucuranga iyi ndirimbo yifashishije gitari, abantu barayikunda bituma ahitamo kuyikora we n’abo bakorana baranayisohora.
“Nyir’ururembo’’ – Beulah Choir
Ni indirimbo nshya ya Beulah Choir iri mu makolari akomeye mu Rwanda. Iyi Korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga. Aba baririmbyi baba bagaragaza ko imirimo y’Imana itangaje ku buryo ibasha kurinda abantu bayo buri gihe kandi ikereka abayizera aho bagomba gukandagira mu gihe byakomeye.
“Tuza umutima’’ – Soul Brothers
Niyonizera Judithe yatangaje ko binyuze mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze ya ‘Judy Entertainment’, yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri n’itsinda ‘Soul Brothers’ agamije kubafasha kwagura impano yabo binyuze mu bihangano binyuranye azabakorera.
Iri tsinda ryatangiranye n’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Tuza Umutima’ yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo amaze igihe ari gutunganwa. Muri ‘Tuza umutima’ Hakubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha umuntu wese uri mu bihe bitamworoheye gutuza umutima akizera Imana, kuko igihe nikigera Imana izamutabara.
“Melanin’’ – Drillex26
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Drillex26 uri mu bahanzi bakizamuka. Ni indirimbo yo gutakagiza umukobwa uba ufite uruhu runogeye ijisho rw’abirabura.
“Itsinzi’’ – Uncle Austin
Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo ‘Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.
“Twatsinze” – Danny Vumbi na Butera Knowless
Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise ‘Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.