Muri iyi minsi aho isi yabaye umudugudu kubera ikoranabuhanga usanga no gucana inyuma hagati y’abashakanye byarafashe indi ntera kuburyo usanga abenshi bumva basubiza ibihe inyuma bakisubiraho.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore aca inyuma umugabo we byose twabikusanyirije muri iyi nkuru byoseonline yabateguriye.
1.URUKUNDO RUCYE HAGATI Y’ABASHAKANYE
Bitewe n’uko abantu basigaye bashakana akenshi badahujwe n’urukundo ahubwo bahujwe n’ibyo buri wese afite usanga imibanire yabo ihoramo induru kuburyo umwe bimurambira akajya gushaka uwo yiyumvamo cyane uhaza amarangamutima we.
2.UBUKENE MU MIRYANGO
Uko ubuzima burushaho kugorana usanga nibikenerwa kugirango umuntu abeho bigoye kubibona bituma bamwe mubagore batanyuzwe n’ubuzima barimo bajya mubandi bagabo bashobora kubibabonera nabo bakabitura kubaha imibiri yabo.
3.KUTANYURWA MU GIHE CY’IMIBONANO MPUZABITSINA HAGATI Y’ABASHAKANYE.
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’ipfuno rikomeye hagati y’abashakanye kugirango urugo rwabo rurambe ndetse ruhoremo umunezero iyo umwe muribo atanyuzwe muri icyo gikorwa usanga ibyo byishimo ajya kubishakira ahandi.
4.AMAHITAMO MABI MUGIHE CYO GUSHINGA URUGO
Abakobwa bamwe na bamwe iyo bageze mugihe cyo gushinga ingo usanga baba bafite igitutu baterwa n’imiryango,inshuti zabo ndetse n’urungano bishobora kubatera gusiga abasore bakunda bakabana n’abo badakunda bagera mu rugo agasanga abuze umunezero n’ibyishimo yakuraga kuri wa musore bikaba byamugusha mu ikosa ryo kwisanga akumbura uwo wambere byanatuma aca inyuma umugabo we.
5.ABAGABO BABURIRA UMWANYA ABAGORE BABO
Usanga abagabo benshi muri iki gihe bibanda mu gushaka ibyo bashyira ku meza y’abagize imiryango yabo gusa bakibagirwa ko n’ubundi umugore aba yaravuye iwabo yaryaga .Ni ho usanga umugore yishakiye abasore badafite icyo gukora bazamwitaho bakamubonera umwanya wose akeneye ndetse byose akabikora akoresheje amfaranga umugabo we yabuze umwanya arimo gushaka.
INAMA:Ikintu cyose kiba gikwiye umwanya wacyo muri ubu ubuzima kuko usanga n’akamaro k’ibintu kagiye gatandukanye biryo ntacyo ukwiye kwirengagiza kuko harigihe usanga aricyo kibaye intege nke zawe.