Muri iki gihe usanga abakobwa benshi bahitamo kwigira mu munyenga w’urukundo n’abagabo bashatse batitaye ku mpeta zirimbishijwe ku biganza byabo.
Nyuma yo gukorara ubushakashatsi byoseonline yaguteguriye zimwe mu mpamvu zitandukanye zitera abakobwa guhitamo gukundana n’abagabo bubatse ingo aho gukundana n’abasore bangana.
1.GUKUNDA UBUZIMA BWOROSHYE
Muri iki gihe aho bisaba imbaraga nyinshi n’ubumenyi budasanzwe kugirango umuntu agire icyo abasha kubona kugirango aryoherwe n’ubuzima,abakobwa benshi bahitamo guca inzira y’ubusamo kugirango agere kucyo yifuza bitamubijije icyuya.Nibwo ahitamo gufata imyanzuro ikakaye yo guhitamo umusaza cg umugabo wubatse wamaze kurigwiza uzajya amumenyera buri kimwe cyose nawe akamuryohereza ubuzima.
2.KUTANYURWA N’UBURYO BABAYEHO
Abakobwa benshi usanga kubaho mubuzima busanzwe bujyanye n’agaciro kibyo bafite bibagora agahora yigereranya n’abo abona bameze neza cyane cyane ku mbugankoranyambaga aho usanga abantu bashyiraho amafoto n’amavidewo cyane cyane agaruka kubihe byiza babayemo mubuzima .Ubibonye nawe agashaka kubigeraho aciye mu nzira yo gushaka umugeza kuri izo nzozi ze.
3.NTAGAHUNDA YO GUSHINGA URUGO
Bitewe n’uburyo ingo nyinshi zitakiramba batandukana bakiva mu kwezi kwa buki byatumye abakobwa benshi batakigira ubushake bwo gushinga ingo ngo bubake umuryango ahubwo akirebera umugabo ukuze ufite urugo bakajya baryamana nawe akamukuraho byinshi bishobora gutuma abaho neza kandi wenyine.
4.UBURYARYA BW’ABASORE
Kubabarira cyane mu rukundo bitewe nuko iyo igitsina gore gikunze gikunda cyane byatumye bareka gukundana n’urungano rwabo mu buryo bwo kubungabunga amarangamutima yabo bagahitamo kwikundanira n’umusaza adategereje urukundo rwanyanyarwo ahubwo ari umubare kuwundi.
5.IBISHUKO BY’ABAGABO
Bitewe nuko abagabo benshi baba bafite amafaranga kandi abagore babo bashatse batakibabona nk’abagezweho bituma bakoresha ububasha bahabwa n’ikofi bakiyegereza abana bato bakabashukisha utunu twiza twinshi kuko nabo baba batiteguye guhaka.Niko abakobwa bisanga mu mutego wo gukundana n’umugabo wubatse kandi adateganya kuzamugira umugore.
6.UBUKENE KU ABASORE
Abasore benshi muri iyi minsi bitewe n’ibura ry’akazi usanga imifuka yabo yaratobotse ntagaceri kiberamo bityo kugirango atinyuke gutereta inkumi nziza bikamubera ikizamini agahitamo kwibera gutyo.Abakobwa nabo kuko aba azineza ko umuhungu w’umusore ntacyo yamumarira yisanga ubuzima bumuhatiriza kwikundira abagabo bubatse atitaye kubizaba ahazaza.