Umuririmbyi Kidumu Kibido Kibuganizo ukomoka mu Burundi ariko ubu akaba ari mu Rwanda, yabajijwe uko abona umubano uri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko we ari umuhanzi kandi hakaba hari abanya Politiki babihemberwa.
Kidumu yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kanama 2024 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akakirwa n’abantu batandukanye barimo n’itangazamakuru.
Kidum yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi n’uko awubona, avuga ko kubwe abona igihe kizagera imipaka ikongera igafungurwa. Icyakora ngo we nk’umuhanzi asanga nta mpamvu yo kuba yajya mu bya Politiki kuko hari beneyo bayikora umunsi ku munsi kandi babihemberwa.
Ati : “Igihe nikigera ibihugu byombi bizongera bigenderanire abahanzi babe bajya mu bihugu byombi, uretse ko na Rwanda Air ijya mu Burundi. Ikindi kandi, iby’umubano w’ibihugu byombi ntabwo bireba abahanzi kuko hari Abanyapolitike babihemberwa.”
Mu bindi yabajijwe birebana n’ubuhanzi, harimo niba yaba hari imishinga afitanye n’abandi bahanzi Nyarwanda, avuga ko bitabura kuko ateganya gukorana n’abarimo umuhanzikazi Marina.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu azakora igitaramo yose “Soirée Dancante”, kizabera muri Camp Kigali aho kizaba kigamije kwishimana n’abakunzi be