Akenshi usanga abantu bibaza niba koko bikwiye ko babwira abakunzi babo amabanga yabo cyangwa ibibabangamiye ku mubano wabo.
Inzobere zigaragaza ko bidakwiriye kugira ibyo uhisha umukunzi wawe mu gihe mufite gahunda yo kubana cyangwa se mubana kuko bishobora kwangiriza umubano wanyu cyangwa bikaba byabatandukanya, ariko abandi bakavuga ko ari byiza kwitonda kuko abantu bahinduka.
Ushobora kuba wibaza uburyo wabwira umukunzi wawe amabanga yawe cyangwa ibikubangamiye kuko akenshi rimwe na rimwe uba wumva uramutse ubimubwiye bishobora kuba intandaro yo gushwana.
Tugiye kigaruka ku buryo ushobora kubwira umukunzi wawe amabanga yawe ndetse n’ibikubangamiye ntibigire ingaruka mbi.
Ugomba kubanza kwitegura
Mu gihe ugiye kubwira umukunzi wawe amabanga yawe, biba byiza iyo witeguye cyane ko ibyo uba ugiye kuvuga bishobora kuba biri bumubabaze cyangwa se biramurakaza, ukitegura uko uri bubyitwaremo nibiramuka bibaye.
Gushaka igihe gikwiriye
Si byiza ko wabwira umukunzi wawe amabanga yawe cyangwa ibikubangamiye mu gihe ubona ananiwe cyangwa afite ibindi bintu ari gukora. Ushobora kumuteguza ukamubwira ko hari icyo wifuza kumubwira mutuje, akaguha umwanya ku buryo aza na we yishyizemo kari hari ikintu gikomeye muza kuganira.
Ni na byiza kubanza kumenya niba mwese mugeze ku myumvire imwe mu rukundo rwanyu.
Vugisha ukuri ariko udakomeretsa
Kuvuga ibikubangamiye ni byiza ariko si byiza ko wabivuga mu buryo butari bwiza bwakomeretsa umukunzi wawe.
Ushobora kuba ufite ikibazo cy’uko nta mwanya aguha, si ngombwa ko ubivuga umutonganya ahubwo shaka wenda ubundi buryo bwo kubimubwiramo.Iyo umubwiye mu buryo bwiza, bimurinda gutekereza nabi akaba yanakosora ayo makosa ariko iyo umubwiye umutonganya ukanamugereranya n’abandi bikamuca intege.
Kwirinda urwitwazo
Niwiyemeza kubwira umukunzi wawe amabanga yawe cyangwa se ibikubangamiye, si byiza ko wazanamo urwitwazo usobanura ibintu byinshi. Ibyiza ni uko wavuga ukuri kandi ukarasa ku ntego utagiye guca hirya no hino uzana impamvu.
Niba wifuza kugira urugo rwiza cyangwa kubaka umubano mwiza hamwe n’umukunzi wawe, tangira wige kuvuga ibikubangamiye kandi wige kumubwira amabanga yawe.