Ku bagore benshi iyo imibonano mpuzabitsina irangiye, bashaka kuruhuka no gusinzira. Nibyo rwose kuruhuka ni ingenzi, kuko nako ni akazi mu kandi ariko mbere yo kuruhuka ibuka ko ahabereye imibonano n’ubutaha hazakenerwa ngo indi ikorwe.
Hano twaguteguriye ibintu ukwiye gukora nyuma yo gukora imibonano kugira ngo igitsina cyawe gikomeze kugira umwimerere wacyo.
1. Shaka uko wajya kunyara
Nubwo waba wumva nta nkari ufite ariko gusoba, kunyara ni uburyo bwa mbere kandi bw’ingenzi bwo gusukura mu gitsina nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore. Iyo uri gukora imibonano, za bagiteri zo mu kibuno (urabizi hegereye igitsina) zishobora kuza zikaba zagera hafi y’umwenge uvamo inkari dore ko mu gihe cy’imibonano utoha ibyo bice byose bigafasha bagiteri kugenda zihuta ibi bikaba byazagutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI). Inkari rero zisohokana za bagiteri zari ziri hafi aho ngaho.
2. Ihanagure
Ushobora kwihanagura mbere yo kunyara na nyuma yaho, gusa mu kwihanagura ugakoresha agatambaro winitse mu mazi ashyushye. Ukibuka guhanagura uvana imbere usubiza inyuma kandi ugahanagura ibice by’inyuma gusa kuko imbere ho burya hikorera isuku. Hari imiti yagenewe gusukura mu gitsina, niba ari yo uhisemo gukoresha ibuka kureba ko yujuje ibisabwa kandi nayo isukura inyuma si imbere (inyuma tuvuga ni ahagaragara, ntiyinjizwa aho igitsina cy’umugabo cyinjira).
3. Nta kariso nyuma y’imibonano
Niba wajyaga uhita wambara nyuma y’imibonano ntuzabisubire, nushaka no kuyambara ntugasubire mu yo wari wambaye. Mu gutegurana rwa rurenda ruza rugatosa ikariso uko ikariso uyikuyemo uri mu mibonano uwo mwanya umara utayambaye iba yakiriye bagiteri amamiriyoni menshi kandi zagutera indwara nyuma y’imibonano. Igitsina gikeneye kuruhuka nkuko nawe ubishaka, ibyiza ni ukutambara rero ikariso kugira ngo akayaga kahahuhe. Wanayambara ukambara iteye ipasi mu kwirinda indwara zinyuranye kandi ikoze muri cotton.
4. Nywa amazi
Niba utanabize ibyuya ariko burya umubiri watakaje amazi kuko imibonano ni imwe muri siporo. Amazi watakaje burya anakamura mu gitsina ndetse niba wazanye amavangingo menshi, ukeneye kongera kunywa amazi kandi nunywa menshi bizagufasha kunyara vuba nyuma y’imibonano, bityo za bagiteri zirusheho gusohoka.
5. Ntiwibagirwe yawurute
Yawurute iri mu mafunguro arimo probiotic kandi izi probiotic ni bagiteri nziza zinabonekamo izo dusanga mu gitsina. Gufata yawurute cyangwa andi mafunguro arimo probiotic rero bizakurinda indwara ziterwa n’imiyege zifata mu gitsina kandi bizatuma bagiteri nziza zaho zidahungabana.
Ngayo nguko rero niba utakoraga bimwe tuvuze haruguru isubireho ujye ubyitaho kuko ni ingenzi cyane.