Hari igihe ujya wisanga ufite telefoni yawe mu ntoki, ureba video zisukiranya kuri TikTok, cyangwa Instagram, ukisezeranya ko nyuma yo kureba video imwe uri burekere? Ntabwo uri wenyine. Uyu muco wo gukoresha imbuga nkoranyambaga ubudacogora wafashe benshi babarirwa muri za miliyoni ku Isi. Ariko igihe kirageze cyo kwakira ukuri.
Sinari narigeze ntekereza ububi bwabyo kugeza igihe ijoro rimwe niyemeje gukora ikintu cyoroheje: ‘Iminota 30 ntakoresha telefoni mbere y’uko ndyama’. Ntibyansabye iminota itanu gusa ngo ntangire gushakisha aho telefoni yanjye iri. Naribwiye nti ‘Reka ndebe ho gato kuri Instagram’. Nyuma y’iminota 30 nari nkibereye muri video zigezweho ku mbuga nkoranyambaga.
Nawe ni uko? Kuri benshi ‘kureba gato ku mbuga’ no ‘kumara amasaha n’amasaha ureba ibiri kuhatambukirizwa’ byamaze kuba nk’umuco. Ubushakashatsi bwakozwe na Global Web Index (GWI) bugaragaza ko impuzandengo y’umuntu ukoresha igihe gito ku mbuga nkoranyambaga amaraho amasaha abiri n’iminota 23 ku munsi.
Ibyo bivuze amasaha 17 ku cyumweru, hafi iminsi 39 mu mwaka wose. Ibyo byumve neza, Ukwezi kose kurenga tukumara dutumbiriye telefoni zacu tureba ibigezweho n’ibindi tudashaka ko biducika.
Aho bitereye ubwoba ni uko izi mbuga nkoranyambaga zubatswe mu buryo buhora budukururira kuzireba. Buri uko tubonye abishimira ubutumwa twahatambukurije tukanabona abadukurikira biyongera ubutitsa dusagwa n’ibyishimo nka bimwe umuntu agira iyo atsinze umukino.
Uko ibihe biha ibindi niko turushaho gushaka kongera bya byishimo bigatuma gushyira telefoni zacu hasi biba ingorabahizi. Ubwo buzima bushobora gutuma tumara igihe kinini cyane dukoresha izi telefoni no muri cya gihe tuzi neza ko tutagakwiye kuzikoresha.
Ubushakashatsi bwa Harvard University bugaragaza ko gutwarwa no gushakisha bya byishimo bishobora kutuviramo kuba imbata yabyo, kandi nk’uko bizwi bishobora kuba imbarutso y’ingaruka mbi zirimo n’izibasira ubuzima bwo mu mutwe.
American Psychological Association igaragaza ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bifitanye isano n’umuhangayiko, agahinda gakabije ndetse no guhora wumva ushaka kubaho wenyine.
Urumva bidatangaje kumva ko application zaremewe kuduhuza ari zo zituma twumva turi twenyine?
Ndibuka nganira n’inshuti yanjye imbwira ko agorwa cyane no kubona umwanya wo gusoma igitabo cyangwa gukora ibyo yahoze akunda ‘gushushanyisha amarangi’. Nayibajije igihe imara ikoresha imbuga nkoranyambaga, insubiza ishize amanga imbwira ko ‘ari kinini bihagije’….yahise yitsa umutima.
Ingaruka zo kumara igihe kinini kuri izi mbuga si ugutakaza ibyo wahoze ukunda gusa, kuko benshi muri twe bahita bagira icyitwa ‘doom scrolling’. Ibi biba igihe umuntu atakaza igihe kinini cyane areba amakuru atari meza cyangwa ibintu bitera imihangayiko.
Tubikoreho iki? Bisaba gusa ukwiyemeza. Gerageza kugena igihe ukoresha izi mbuga ku munsi. Ushobora kuvuga ngo ndakoresha Instagram mu gitondo gusa, cyangwa ukareba video 15 gusa kuri TikTok. Ushobora no gushyira application muri telefoni nka ‘Forest’ cyangwa ‘Moment’ zigufasha kumenya uko uyigenzura zikanagushishikariza uburyo bwiza bwo kuyikoresha.
Nka njye iyo ncaka gushyira umutima ku kindi kintu nko kwandika cyangwa gusoma nzimya ‘cellular data’ na ‘WIFI’. Bwa mbere nabonaga ntazi uko bisa kuko numvaga ndi gucikanwa mu buryo bumwe, ariko buhoro buhoro nagiye ndushaho kumva neza ko Isi itari burimbuke nimara iminota itanu ntareba kuri telefoni yanjye.
Ukuri ni uku ‘Imbuga nkoranyambaga’ si mbi. Ni igikoresho cyiza, ariko ni ingenzi ko ugikoresha ugambiriye ibigira umumaro. Umuti si ukuzisiba zose muri telefoni yawe, ahubwo ni ukugena uko uzikoresha.
Hejuru y’ibyo byose, ikiza mbere y’ibindi ni ugusobanukirwa icy’ingenzi kuri wowe. Niba koko ari za video zidashira cyangwa igihe twagakwiye gukoresha twiyitaho, n’abacu ndetse n’ibyacu.