Ubusanzwe bivugwa ko umukobwa ari isugi iyo atari yakora imibonano mpuzabitsina gusa, ariko umukobwa ashobora gutakaza ubusugi mu bundi buryo butandukanye nko kuba akora imibonano bakoresheje intoki cyangwa gukoresha ikindi kintu cyaseseye mu gitsina cye mu buryo bwo kwishimisha.
Ubundi isugi igaragazwa n’igice cy’umubiri kiba gitwikiriye umwanya igitsina cy’umugabo kinjiriramo kitwa ”Hymen” mu rurimi rwo hanze, aka gace rero kaba kameze nk’agapapuro korohereye kuburyo buryo usibye imibonano mpuzabitsina gashobora kuvaho bitewe nizindi mpamvu zitari ugusambana. Muri izo twavuga: gukina umupira, gutwara igare, kwiruka, n’ibindi.
Ibi rero ntiwabirebera inyuma ngo uvuge ko umukobwa ari isugi cyangwa ko yataye ubusugi bwe mbese biragoye, gusa hari uburyo ushobora kurebera inyuma mu mico y’umukobwa ukamenya niba atari yakora imibonano mpuzabitsina cyangwa yarayikoze ugendeye kuri ibi bikurikira:
1.Iyo umubajije ko ari isugi ararakara: Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n’igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby’ubusugi aba adakuze bihagije. Nanone kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b’amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk’ibyo aba yaratakaje ubusugi.
2. Bakunda kwigunga: Abakobwa bose bigunga siko baba ari amasugi, ariko umukobwa ukiri isugi kenshi aba acishije make aba asa nutekereza uko bizagenda n’aramuka abikoze mbese bikaba bimutera gutuza niyo yaba ari kumwe n’abandi bari hejuru we usanga ari hasi yaciye make kuko navuga ko umukobwa watakaje ubusugi usanga afite amarere ndetse ashabutse cyane. Gusa hari abigunga mu minsi mike ya mbere bagitakaza ubusugi.
3. Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza, n’ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.
4. Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n’inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.
5. Umukobwa ukiri isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w’isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n’abantu bose n’uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we.
6. Nta mukobwa ukiri isugi uzumvana amagambo y’urukozasoni ngo wumve ari kuvuga ibitsina mu mazina yabyo oya uba usanga mu biganiro bye yifata hari ibyo yavuga nibyo atavuga
Ibi bintu byose tuba bwiye ntabwo bivuze ko ubyujuje ijana ku ijana akiri isugi ariko uramutse ushaka umukobwa mukundana wo kubaka urugo nibyo wagenderaho kuko usanga abakobwa babyujuje baba bakubaka urugo rugakomera. Bakobwa namwe mukomere ku busugi bwanyu kuko iyo usanze umugabo muzabana agasanga wari isugi nawe biramushimisha akakugirira n’icyizere.