Amatora y’abazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, muri manda itaha yararangiye, ndetse ibyayavuyemo byagaragaje ko bidasubirwaho Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bifatanyije, batsindiye imyanya 37, Ishyaka PL ritsindira imyanya itanu, PSD itsindira imyanya itanu, PDI ikazagira imyanya ibiri, kimwe na DGPR Green Party na PS Imberakuri na zo zatsindiye imyanya ibiri ibiri.
Abo 53 biyongeraho abandi 24 batowe mu cyiciro cy’abagore, babiri batowe mu cyiciro cy’urubyiruko n’umwe watowe mu cyiciro cy’abafite ubumuga.
Ikizakurikiraho ni uko nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika, azayobora umuhango w’irahira ry’abo badepite bagize manda ya gatanu y’Umutwe w’Abadepite, nyuma na bo bitoremo batatu bazaba bagize Biro, ari bo Perezida w’Umutwe w’Abadepite na ba Visi Perezida babiri.
Nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo ya 66, “Mu ntangiriro ya buri manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, inama ya mbere ya buri Mutwe iharirwa itora rya Biro igizwe na Perezida na ba Visi Perezida.”
Iyo nama itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma y’itangazwa rya burundu ry’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Ni ukuvuga ko abaherutse gutorwa bazarahirira gutangira imirimo bitarenze iminsi 30 uhereye ku wa 22 Nyakanga 2024, umunsi hatangajweho amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora.
Kuri ubu urutonde ntakuka rw’abazaba bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, rwamaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ibyatumye benshi batangira kwibaza uzayiyobora muri iyi manda itaha.
Muri manda ebyiri ziheruka z’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille wo mu Ishyaka rya PL ni we wari umuyobozi wawo, ariko kuri iyi nshuro akaba atarongeye kwiyamamariza kugaruka mu Nteko. Bivuze ko Umutwe w’Abadepite ugomba kubona umuyobozi mushya.
Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ibijyanye n’isaranganya ry’ubutegetsi, agaka ka kabiri kagena ko “Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki,” bikaba ari mu rwego rwo kubahiriza ihame remezo ryo gusaranganya ubutegetsi.
Ibyo bisobanuye ko nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu, bigaragaza ko Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ari we watsinze amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bidasubirwaho uzaba Perezida w’Umutwe w’Abadepite agomba kuzaba aturuka mu wundi mutwe wa politiki utari FPR Inkotanyi.
Dutereye ijisho ku rutonde rwa burundu rw’abazahagararira imitwe ya politiki mu Nteko Ishinga Amategeko, hari amazina ahabwa amahirwe yo kuba ari yo yavamo umwe uzayiyobora, hashingiwe ku bigwi byabo n’indi mirimo bagiye bakora.
Mu mashyaka ashobora kuvamo uzayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, muri iyi manda harimo Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR Green Party n’Ishyaka ry’Imberakuri riharanira Imibereho Myiza y’Abaturage, PS Imberakuri.
Mu bahabwa amahirwe mbere y’abandi harimo Harerimana Mussa Fazil wa PDI. Hashingiwe ku kuba yari muri Biro y’Umutwe w’Abadepite muri manda ishize, aho yari Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi kuva mu 2018 kugeza mu 2024 ubwo manda yarangiraga.
Sheikh Harerimana asanzwe ari Perezida w’Ishyaka PDI, akaba mbere yo kwinjira mu Nteko yarabaye Minisitiri w’Umutekano kuva mu 2006 kugeza mu 2016. Mbere yaho yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, akaba kandi yaranabaye Perefe wa Cyangugu.
Uretse ibyo kandi Sheikh Harerimana Fazil yanabaye muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’umujyanama mu Nkiko Gacaca.
Undi uvugwa mu bashobora kuyobora Inteko, ni Muhakwa Valens uturuka mu Ishyaka rya PSD, akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’iryo shyaka.
Muhakwa Valens ni umwe mu bagarutse mu Nteko bari bayirimo no muri manda ishize, aho yari na Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo w’Igihugu, PAC.
Irindi zina rigarukwaho mu bashobora kuyobora Inteko muri manda itaha, ni De Bonheur Jeanne d’Arc na we wa PSD, waminuje mu mategeko, akaba yari amaze igihe ari Noteri wigenga.
Uretse ibyo, mbere y’icyo gihe De Bonheur yabaye Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi kuva tariki 31 Kanama 2017 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018.
Undi uhabwa amahirwe ni Munyangeyo Théogène wo mu Ishyaka rya PL, akaba yari asanzwe mu Mutwe w’Abadepite muri manda ishize, aho yari ayoboye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.
Munyangeyo kandi yarabaye mu Nteko no muri manda yabanje guhera mu 2013.
Undi ushobora kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri manda itaha ni Mukabunani Christine, Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, na we yari mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ishize akaba yarongeye kugirirwa icyizere no muri iyi manda.
Uretse abo bagarukwaho cyane ariko amahirwe yo kuba bayobora Umutwe w’Abadepite bayanganya n’abandi barimo Rutebuka Balinda, Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste na Tumukunde Aimee Marie Ange ba PL.
Hari kandi Niyongana Gallican, Uwubutatu Marie Therese na Bizimana Minani Deogratias ba PSD, hari Niwemahoro wassila wa PDI, Ntezimana Jean Claude na Maombi Carine ba DGPR Green Party na Niyorurema Jean René wa PS Imberakuri.