Nyuma y’imyaka myinshi yita ku barwayi, Dr. Shoshana Ungerleider w’imyaka 44 y’amavuko, umuganga uzobereye mu buvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, yagarutse ku magambo akunze kugarukwaho cyane n’abarwayi baba bari guhumeka umwuka wabo wa nyuma basigaje igihe gito ngo batabaruke.
Yagaragaje ko iyo benshi mu bo yarwaje babaga bagiye gutabaruka, bakundaga kuvuga bati “Sinigeze marana igihe gihagije n’abantu nkunda’; ‘Narakoze cyane nirengagiza ubuzima bwanjye’; ‘Nahaye icyuho ubwoba buyobora ibyemezo byanjye’; ‘Iyaba narabaye intwari cyane mu bihe nabaga mpanganye n’ibibazo cyangwa ngiza amahirwe’; ‘Nitaye cyane ku hazaza nirengagiza ubuzima bwa none’.
Dr. Shoshana Ungerleider, yavuze ko kubaho ubuzima bwiza bisobanuye kwiyumvisha ko hari igihe kimwe buzarangira.
Ati “Kumva ko hari igihe ubuzima buzarangira bituma ubaho ubuzima bwa none kuko aba ari bwo bwonyine ufite. Uko ni ko kuri kwa twese. Mu buzima bwacu nonaha ni cyo gihe cyonyine tuba dufite.”
Yavuze ko kugira ngo abantu birinde kuzahura n’uko kwicuza mu bihe byabo bya nyuma baba bagomba kwiyumvisha ko batazi igihe cy’iherezo ryabo kandi icyo bafite gishobora kuba kitanahagije.
Yavuze ko umuntu akwiye guhora yibaza ibibazo bikomeye nko kumenya uko yakoresha igihe cye neza, iby’ingenzi mu buzima n’ibindi.
Ati “Ikindi ni ugutekereza ko hari igihe kizagera ukaba utakiriho waba ufite imyaka 20, 50 cyangwa 80. Ibyo bizatuma ubaho neza kuko uzabaho ubuzima bufite igisobanuro n’intego.”
Dr. Shoshana Ungerleider, yagiriye inama abakiri bato kurya indyo yuzuye, bagakora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho, bakirinda ibintu birimo kunywa itabi n’ibindi bikorwa byangiza umubiri.
“Ibyo kandi bizatuma ubona igisobanuro gikomeye mu bintu bito bito bituma abantu bishima.”
Dr. Shoshana Ungerleider yagaragaje ko ibyishimo bikwiye kuba amahitamo y’umuntu.