Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye, byagaragaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.
Umutwe wa politiki wakurikiyeho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.
Ni mu gihe Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.
Hashingiwe kuri ayo majwi y’ibanze, NEC yise icyerekezo, dushobora kubona ishusho y’imyanya nibura buri mutwe wa politiki ushobora kwegukana mu Nteko Ishinga Amategeko mu myanya 53 ihatanirwa.
Dushingiye ku ntonde zatanzwe n’iyi mitwe ya politiki, tubona amwe mu mazina afite amahirwe menshi yo kuzisanga mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka itanu itaha.
Muri FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije
Abahabwa amahirwe muri FPR Inkotanyi n’indi mitwe bifatanije ari yoPDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, hashingiwe ku ijanisha babonye, bashobora kuzegukana nibura imyanya itari munsi ya 33.
Ku bari ku rutonde bari muri iyo myanya hagaragaramo benshi bari mu Nteko muri manda ishize.
Ni urutonde ruriho Ayinkamiye Speciose, Nyabenda Damien, Uwamariya Veneranda, Uwineza Beline, Bakundufite Christine, Ndoriyobijya Emmanuel, Bitunguramye Diogene na Pie Nizeyimana.
Hari kandi Karemera Emmanuel, Rubagumya Furaha Emma, Senani Benôit, Mpembyemungu Winifrida, Mussolin Eugène, Uwamahoro Odette, Karinijabo Balthelemy, Uwiringiyimana Philbert na Murumunawabo Cécilè
Hagaragaraho kandi Mukayiranga Sylivie, Nzamwita Déogratias, Kanamugire James, Uwizeye Marie Théresè, Mvano Nsabimana Etienne, Nkuranga Egide, Nyiramana Christine, Nabahire Anastase, Turamwishimiye Marie Rose, Kayigire Therence, Murora Beth, Munyandamutsa Jean Paul, Wibabara Jennifer, Mujawabega Yvonne, Ndereremungu Joseph na Umutesi Liliane.
Hakaba hashobora no kwiyungeraho n’abandi nk’uko urutonde rubagaragaza, mu gihe hazamenyekana amajwi ntakuka y’ibyavuye mu matora.
Muri PL
Hakurikijwe amajwi y’ibanze yatangajwe na NEC, Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [PL], byagaragaje ko nibura ryabona imyanya itari munsi y’itanu muri 53 y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Abahabwa amahirwe muri iri Syaka, bagaragara imbere ku rutonde barimo Munyangeyo Théogenè, Rutebuka Balinda, Mukamwiza Gloriose, Nsangabandi Erneste, Tumukunde Aimée Marie Ange na Murenzi Phanuel.
Muri PSD
Abafite amahirwe yo kujya mu Nteko bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, barangajwe imbere na Muhakwa Valens, wari usanzwe no mu Nteko ayoboye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo w’Igihugu, PAC, hakaba kandi na De Bonheur Jeanne d’Arc, Niyongana Gallican, Uwubutatu Marie Théresè na Bizimana Minani Déogratias.
Muri PDI
Abashobora kuzahagararira iri shyaka mu Nteko mu gihe amajwi ya burundu yasiga ritsindiye imyanya nibura itatu baba ari Harerimana Mussa Fazil wari usanzwe ari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri manda ishize, hakaba Niwemahoro Wassila na Mbarushimana Yasini.
Muri DGPR Green Party
Abahabwa amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bahagarariye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ukurikije iby’ibanze byatangajwe harimo Ntezimana Jean Claude wari usanzwemo na Maombi Carine, bashobora kwiyongeraho na Icyizanye Masozera, mu gihe ryatsindira imyanya itatu.
Muri PS Imberakuri
Abahabwa amahirwe yo kujya mu Nteko bahagarariye Ishyaka ry’Imberakuri riharanira Imibereho Myiza ni Mukabunani Christine na Niyorurema Jean René bombi bari basanzwe mu Nteko muri manda ishize, mu gihe batsindira umwanya wa gatatu bajyanamo na Nyiramajyambere Scholastique.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza ibyavuye mu matora y’Abadepite by’agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, ni mu gihe ibyavuyemo mu buryo bwa burundu bizatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.