Mu Rwanda uburaya buri gufata indi ntera aho usanga ahantu henshi hari hamenyerewe gukorerwa ibikorwa bitandukanye hari nabahihisha bakahakorera ubusambanyi ku buryo nta muntu wapfa kuhakeka ko bihakorerwa.
Mugabo/ Mugore nubona uwo mwashakanye na we akunda kujya hamwe muri hano hantu tugiye kukubwira ntuzizere ijana ku ijana kuko na ho hakorerwa uburaya buteye ubwoba.
Byoseonline.rw twabateguriye hamwe mu hantu 10 hakorerwa ubusambanyi:
Muri Massage
Si ubwa mbere wumvise inkuru y’ibibera muri izi nzu bivugwa ko zikorerwamo Massage aho benshi bahahinduye aho kwimara irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina dore ko iyo ugezeyo usanga ibikorwa byaho byose biganisha ku gutuma ushaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubusanzwe aha hantu hagenewe gukorerwa ibikorwa byo kugorora umubiri no kuwuruhura mu buryo bwo kwivura amavunane ariko ngo hari n’ibindi bihabera.
Benshi mu bagana izi nzu zikorerwamo Massage bavuga ko ibiberamo ari agahomamunwa dore ko usangamo abakobwa baba bambaye ukuntu biteguye gutanga service nziza ku bagabo baje muri Massage aho mu byo babakorera harimo kubagaaza bigatuma ibyari massage bihinduka ibindi bakajya mu biciro ubundi rugahana inkoyoyo wa mugani w’abanyarwanda.
2. Muri Sauna
Kimwe no muri Massage hano naho usanga haragenewe kuruhukira no kwimara umunaniro ariko hari abinjiramo bashaka kwimara umunaniro ahubwo bagasohokamo bafite umunaniro kubera gutera akabariro dore ko habamo n’abakobwa bazi gutanga Care nkuko bivugwa.
3. Muri Salons de Coiffure
Aha hantu naho hatangirwa servise zisuku y’imisatsi, gukaraba mu mutwe no guca inzara bivugwa ko naho habamo abakobwa baba bambaye imyenda ikurura igitsina gabo.
Iyo myambarire ntacyo itwaye ahubwo ikibazo ni uko iyo bageze ku gukarabya mu mutwe cyangwa se guca inzara usanga barengeera aho usanga babihinduye kwagaaza cyangwa se gukarisa bituma niba ari umugabo ashobora gutangira no kujya mu biciro na we bikarangira bagiye kuryamana dore ko baba bari no mu kumba ka bonyine.
4. Mu Biro
Kenshi iyo uvuze ijambo ibiro (office) uhita wumva ubuyobozi, aho ari ahantu ubusanzwe hagenewe umuyobozi runaka akorera akazi ke ka buri munsi yakira n’abamugana.
Muri iyi minsi rero aha hantu hari abahahinduye indiri y’ubusambanyi aho bamwe mu bayobozi bahakoresha basambana na bamwe mu bakozi babo cyangwa se ababagana bamaze kugirana gahunda.
5. Mu byumba by’amasengesho
Benshi mu bakora umwuga w’uburaya bakomeje kwihisha mu masengesho aho banitabira amasengesho nyamara atari byo bibajyanye ahubwo bajyanywe no gushakayo abakiliya dore ko hari n’abajyayo bashaka abo kwimariraho irari ry’imibonano mpuzabitsina.
Si abo gusa kandi kuko hari nabajyayo bajyanywe no gusenga ariko bakagushwa no kubona abakobwa bazamo babyiteguye babyambariye mbese ibyamujyanye akabyibagirwa agatangira gushaka uko yegera icyo kizungerezi bikarangira baryamanye.
Ni na kenshi kandi umwe abwira mugenzi we ko Imana yamumweretse ko bazabana bagashinga urugo rugakomera nyamara ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo agamije ko baryamana kandi bikarangira abigezeho. Nkeka ko nawe uri gusoma iyi nkuru hari inkuru aho iwanyu w’umukobwa watwariye inda mu byumba by’amasengesho cyangwa se ukumva umu pasiteri wateye inda umukobwa w’umunyamasengesho.
6. Ku mbuga nkoranyambaga
Aha ho byabaye ibindi bindi ni umwe mu miyoboro ikorerwaho ubusambanyi ku rwego rwo hejuru aho usanga hari bamwe banahikinishiriza bikaba byabaviramo n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.
Ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Face book, n’izindi hari abahabonera inshuti za nyazo bakaba banabana akaramata ariko abo nibake kuko hari n’abahagize aho kwimarira ipfa bazenguruka abkobwa bose baryamana ndetse hari n’abakobwa bahagize igicuruzo bazenguruka abahungu n’abagabo bose bakaryamana bakamuha amafaranga.
Hari amagroupe menshi ya whatsapp y’ubusambanyi aho usanga nta kindi kiganiro kivugirwamo atari uguhana gahunda z’aho bahurira bagasambana ndetse ugasanga hanacicika amafoto n’amashusho y’abakobwa bari kwikinisha abandi bamabaye ubusa mbese baba birekuye cyane bishoboka.
Soma byinshi ku busambanyi bukorerwa ku mbuga nkoranyamabaga ukanze Hano
7. Mu gufata amashusho ya Filme
Kenshi iyo hafatwa amashusho y’indirimbo cyangwa se filime haba hari itsinda rinini ry’abantu batandukanye aho benshi mu bakinnyi bitwaza bavuga ko ntacyo wahakorera ngo kubera abantu benshi baba bahari nyamara ababa bahari hafi ya bose ni kimwe cyane cyane mu gukora indirimbo.
Mu gihe hafatwa amahusho y’indirimbo cyangwa filime, hari bamwe kwihangan byanga bakigira hirya gato ubundi bakimara irari bari bafite.
Hari n’abandi kandi bahana gahunda yo guhurira ahandi nko muri Lodges, getho akaba ari ho bimarira ipfa bisanzuye kenshi kandi baba bamenyaniye aho bafatiraga amashusho.
8. Mu ma Lodge (Amacumbi)
Kenshi ugiye mu cyaro i wacu mvukamo ukavuga ko waraye muri lodge, benshi bahita bagufata nk’ikirara cyangwa se umusambanyi bitewe nuko iryo zina Lodge (aho barara=Amacumbi) benshi bumva ko ari ahantu inkozi z’ibibi zijya gusambanira zisanzuye.Ubusanzwe umuntu wese ugiye gushaka aho aruhukira muri lodge si uko aba agiye gusambaniramo ariko na none benshi bahagize nk’ahantu ho gukora ibyo bashatse bisanzuye.
Akenshi usanga bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba nijoro cyangwa ku manywa. Icyakora, ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha nubwo hari aho batabyemera nko mu y’abihayimana.
Uzasanga nk’umugabo udashaka ko umugore amenya ko hari inshoreke bawubanye ayijyana muri lodge. Si abo gusa kuko hari n’abasore bajyanayo n’abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeza gahunda zabo.
9. Mu ma Ghetto
Kenshi kuri ubu usanga urubyiruko bitewe no gushakisha ubuzima usanga benshi bibana mu mazu yabo ahantu hitaruye i wabo azwi nka “Ghetto”.
Muri aya mazu rero usanga ariho urubyiruko ndetse n’abakuze bananiwe kureka ingeso y’ubusambanyi ari ho bajayana abakobwa/abagore bakahasambanira. Hari ababa barakodesheje izo nzu ariko ugasanga basa n’abazicururizaho aho iyo hari umusore ushaka kuryamana n’umukobwa amubwira ubundi akamutiza inzu na we akamumenyera akantu ubundi bakisanzura byeruye.
Ibi kandi ntibibera mu ma ghetto y’abahungu gusa kuko n’abakobwa n bo babishize ku rundi rwego aho na bo usanga bazanamo abagabo n’abasore bakaryamana ubundi barangiza kwimara irari agataha. hari aho usanga ashobora kuhamara n’icyumweru babana nk’umugabo n’umugore ariko nyuma agafata utwe agataha agasubira mu rugo.
Ubu busambanyi ntabwo bukorerwa mu ma ghetto y’urubyiruko gusa kuko n’abagabo bakuze ndetse n’abagore bafite ingeso zo guca inyuma abo bashakanye na bo bakoresha izi nzu zizwi nka ghetto mu kwimara ipfa.
10. Mu birori (Ubukwe, amasabukuru n’ibindi)
Ubukwe ni kimwe mu kintu gituma urubyiruko kwiyumvamo gushaka uwo babana dore ko haba harimo ingeri zitandukanye z’abakobwa n’abasore batandukanye.
Hari n’ibindi birori rero nka Bridal shower, isabukuru y’amavuko, n’ibindi bibera mu tubari na bar; ibi birori rero biri mu bituma abantu bagira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’imyambarire itandukanye imwe inakurura igitsina gabo bigatuma hari bamwe bikinga hirya bagasambana bitwikiriye nk’ijoro.
Ibyo kandi ni nabyo bibera mu birori nk’ubukwe ndetse n’ibindi