Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 36 bazavamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ku mikino u Rwanda ruzahuramo na Libya na Nigeria mu kwezi gutaha.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kanama 2024, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha mu mikino itaha.
Aba ni abakinnyi bazakina umukino wa Libya uzabera i Tripoli tariki ya 4 Nzeri ndetse n’undi wa Nigeria uzabera i Kigali tariki ya 10 Nzeri kuri Amahoro Stadium.
Mu bakinnyi yahamagaye harimo 24 bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu banyezamu harimo Wenseens Maxime Kali Nathan udafite ikipe. Uyu ari kumwe n’abandi ari bo Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe, Muhawenayo Gad na Niyongira Patience.
Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Bugingo Hakim, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Yunusu na Kwitonda Ally.
Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Nkundimana Fabio, Rubanguka Steve, Niyonzima Olivier na Muhire Kevin.
Ba rutahizamu ni Kwizera Jojea, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Guelette Samuel, Hamiss Hakim, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Mugisha Didier, Hirwa Jean na Mbonyumwami Taiba.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège ntabwo ari mu bahamagawe aho bishobora kuba byatewe n’imvune yagize yo mu ivi yatumye adakina imikino iheruka mu ikipe ariko akaba ari koroherwa ndetse akorera imyitozo mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.
Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bose bahamagawe bazatangira umwiherero tariki ya 26 Kanama 2024.