Sonia Kayitesi uzwi cyane nka DJ Sonia umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda, yahaye gasopo umunyamakuru Irene Murindahabi ukorera kuri MIE ku muyoboro wa YouTube wagiye umuvugaho ibintu bitamushimishije mu biganiro bitandukanye.
Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko Irene yagiranye ibiganiro bibiri na DJ Crush, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, harimo n’iyo kugereranya imiterere ya DJ Sonia na DJ Crush.
Mu kiganiro cya mbere, DJ Crush yavuze ku miterere ye, avuga ko afite ikibuno kinini. Irene yahise amubaza niba yaba arusha DJ Sonia, DJ Crush nawe yemeza ko amurusha.
Nyuma y’igihe DJ Crush yagarutse muri icyo kiganiro ari kumwe na Cyuzuzo Beyonce wamenyekanye cyane mu gufata amafoto y’abakinnyi. Muri icyo kiganiro, bongeye kugaruka ku ngingo yo kugereranya imiterere ya DJ Sonia na DJ Crush, icyo gihe Beyonce yemeje ko DJ Sonia arusha DJ Crush ikibuno.
Nyuma yo kubona ibi biganiro byavugagaho, DJ Sonia ntiyigeze yihanganira ibyo yise isebanya, aho yahise yifashisha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter maze atanga gasopo ikomeye kuri Irene Murindahabi, amusaba kudakomeza kumuvugaho ibintu nk’ibi bitamwubaka.
Yagize ati: “Iri ni isebanya, kandi hagati y’ikiganiro cya mbere n’icya kabiri harimo amezi abiri. Bwana, wakwibanda ku bindi bintu ukareka gukomeza kuvuga izina ryanjye? Ko nta n’ubwo ujya uvuga ikintu cyiza kirebana nanjye.”
DJ Sonia ni umwe mu ba-DJ bakunzwe mu Rwanda aho yatangiye uyu mwuga akiri muto, yerekana ko abakobwa nabo bashoboye mu ruganda rw’imyidagaduro. Kuri ubu afite izina rikomeye mu kuvanga umuziki no gushimisha abakunzi bawo mu bitaramo.