Mujawamariya Aime Diane uzwi ku izina rya Didy d’Or cyangwa Patrone Bebe ku mbuga nkoranyambaga yambitswe impeta n’umusore bamaranye igihe bari mu rukundo bakaba bitegura kurushinga bombi.
Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa Kiyovu Kimenyi Yves ubwo hajyaga hanze amashusho ye yambaye ubusa byavugwaga ko ari uyu mukobwa waba wagize uruhare mu kujya hanze dore ko ari we bavuganaga bambaye ukuri dore ko n’urukundo rwabo rwahise rushirwaho akadomo hari mu mwaka wa 2019.
Nyuma y’igihe bakundana, tariki 14 Gashyantare 2022, Umunsi wahariwe Abakundana ni bwo Sebera Irene yambitse impeta Did d’Or amusaba ko bazabana akaramata. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sebera wishimiye kuba Didy d’Or yemeye ko bakomezanya urugendo rw’urukundo yagize ati “Birangiye avuze Yego.”
Ni ibyishimo byasangiwe n’impande zombi kuko Didy d’Or na we yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko umunsi we w’abakundana wamubereye uburyohe.
Yakomeje ati “St Valentin yagenze neza!”
Uyu mukobwa wamaze kwemeranya na Sebera kurushinga, kuva yavugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yakundanaga ndetse anatandukana na Kimenyi Yves yahisemo guhita ajya kure y’itangazamakuru, yirinda icyakongera kumuhuza naryo cyane.
Uko ni ko yatangiye urugendo rw’urukundo na Sebera ariko birinda cyane kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kugeza mu minsi ishize ubwo batangiraga gusangiza amafoto ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga. Didy d’Or yambitswe impeta nyuma y’uko muri 2021 Kimenyi Yves yemeranyije kubana na Muyango Claudine bari bamaze igihe bakundana.