Naseeb Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond, yasabye mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] indege yihariye (Private Jet) kugira ngo azabafashe gutaramana nawe mu gitaramo cyo kumurika Album ye amaze imyaka itanu ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Amakuru atangwa n’urubuga rwa RwandAir, agaragaza ko ukoresheje ‘Private Jet’ uvuye mu Mujyi wa Dar es Sallam muri Tanzania, ukoresha isaha imwe n’iminota 51’ (1 hour 51 minutes).
Ni mu gihe uturutse mu Mujyi wa Addis Ababa, ukoresha isaha 2 n’iminota 30′; mu Mujyi wa Nairobi ukoresha isaha 1 n’iminota 12′, naho i Kampala ukoresha iminota 36′.
Diamond afite gahunda yo kumara iminsi ibiri i Kigali. Ushingiye kuri gahunda yo kwishyura kugira ngo uparike ‘Private Jet’ ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bisaba ko wishyura amadorali ari hagati ya 3,500 [4,878,817.16 Frw] n’amadorali 18,000 [25,091,059.68 Frw] ku isaha.
Inyandiko nyinshi ziri kuri internet, zo zikavuga ko kugira ngo gusa uparike ‘Private Jet’ ku kibuga cy’indege icyo ari cyo cyose wishyura amadorali ari hagati ya 100 ndetse n’amadorali 1,500.
‘Private Jet’ ziri mu bwoko butandukanye, bituma n’amafaranga yishyurwa kugira ngo uparike ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali atangana. Bishingira mu kuba zitangana mu burebure cyangwa se mu ngano muri rusange, igihe igomba kumara ku kibuga cy’indege n’ibindi.
‘Private jet’ yo mu bwoko bwa ‘Turboprop’ wishyura ari hagati ya $1,800–$2,300; iya ‘Very light jet’ wishyura $3,000–$3,800, ‘Light jet’ wishyura ‘$5,400–$6,300;, ‘Midsize jet’ ukishyura $6,400–$8,000, ‘Super midsize jet’ wishyura $8,900–$10,000, ni mu gihe ‘Heavy jet’ wishyura $10,000–$14,000.
Amakuru avuga ko Diamond yasabye ‘Private Jet’ ahanini bitewe n’uko afite ibindi bitaramo azaba arimo ahantu hatandukanye, bityo akeneye indege izamwihutisha kugira ngo azabashe guhita agera mu Mujyi wa Kigali.
Diamond si we wa mbere usabye ‘Private Jet’ kugira ngo agera i Kigali. Kuko muri Kanama 2023, Kizz Daniel yageze i Kigali ari mu indege yihariye, hatanzwe Miliyoni 20 Frw kugira ngo abashe kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Ni icyemezo cyafashwe ahanini bitewe n’uko indege yari yasize Kizz Daniel, mu bitaramo yarimo mu gihugu cya Tanzania n’ahandi.
The Ben aherutse gutangaza ko azataramira muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025 mu gitaramo cyihariye, kandi azataramana ku rubyiniro ‘n’abahanzi bose twakoranye indirimbo’ kuko ‘ngomba gukora ibishoboka byose bose bakazahaboneka’.
Mu bahanzi ba hafi bazagaragara muri iki gitaramo harimo nka Riderman, Tom Close, Kevin Kade, Element, umuraperi Kivumbi King n’abandi bagiye bakorana ibihangano mu bihe bitandukanye, kandi byakunzwe mu buryo bukomeye.
Avuga kuri iyi ndirimbo ye ‘My Name’ na Kivumbi King izasohoka muri iki cyumweru, The Ben yumvikanishije ko idasanzwe.
Ati “Nizeye ko iyi izahindura ikibuga cy’umuziki. Ariko kandi dufite indirimbo nyinshi ziri kuri Album ndetse n’abahanzi batandukanye, kandi niteguye kuzazibamurikira ku mugaragaro, tariki 1 Mutarama 2024.
Uyu muririmbyi yashimangiye ko ‘iyi ndirimbo izaba iy’umwaka uko byagenda kose’. The Ben yavuze ko mu rugendo rwo kwitegura kumurika Album ye, yatangiye gushyira hanze indirimbo ze zirimo nka ‘True Love’ yakoreye muri Country Records yashinzwe na Noopja.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Producer Real Beat, ndetse no mu kuyandika barakoranye. Ni indirimbo avuga ko bazakorera amashusho, kandi izasohoka mu gihe kiri imbere; ndetse mu ndirimbo azaririmba iri ku rutonde.
The Ben yavuze ko iki gitaramo cye kizanarangwa n’ibintu byinshi cyane birimo n’ibishimangira umuco w’u Rwanda. Ati “Tujya tubibona kenshi, aho abahanzi bahuza ibigezweho, ndetse n’umuco w’u Rwanda muri rusange.” Yavuze ko azataramana kandi n’Itorero Inyamibwa, Itorero Ishyaka ry’Intore n’abandi.