Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yemeje ko yamaze kugura indege (private jet) ibintu bitari bimenyerewe n’umuhanzi wo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Ibi iyu muhanzi yabitangarije ku mugabane w’u Burayi aho arimo kuzenguruka akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Sweden, Denmark, Germany n’ahandi.
Ubwo yari mu Budage, afite mu ntoki ze micro y’igitangazamakuru mpuzamahanga cya DW mu Budage, agaruka ku buryo umuhanzi ashobora kubaho yubashywe kandi bikanamwinjiriza, ni ho yahise yahise avuga ko yaguze indege.
Ati “urugero umuntu nkanjye wavuye ku muhanda, ubu nkaba nagura imidoka zihenze kugeza kuri miliyari 2.3 z’amashilingi… biba bisaba ngo ubikore kuko utabikoze ntabwo bagufata nk’umuntu w’agaciro, ubu namaze no kugura indege yanjye bwite (private jet).”
Diamond Platnumz ashimangiye ibi mu gihe kuva umwaka ushize wa 2021 inkuru zigiye zivugwa cyane ko uyu muhanzi afite gahunda yo kugura indege.
Uyu muhanzi kandi ntabwo yari yashira ahagaragara amafoto agaragaza imiterere y’iyi ndege yaguze ndetse n’ubwoko bwayo.