Desmond Tutu Musenyeri wafatwaga nk’intwari mu gihugu cya Afurika y’Epfo yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko akaba ari urupfu rwashenguye igihugu cyose cy’Afurika y’epfo.
Uyu musaza wigeze guhabwa igihembo cya Nobel yaguye mu mujyi wa Cape Town. Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatangaje ko urupfu rwa Tutu rwashenguye igihugu kubera uburyo yitanze ngo kibeho mu mahoro n’ubwigenge.
Uyu musaza yari amaze imyaka igera kuri 20 afite indwara ya kanseri akaba yari impirimbanyi y’amahoro ku isi yose cyane cyane muri Afurika ibintu yafatanyaga no kubwiriza ijambo r’Imana dore ko yari Musenyeri.
Nyakwigendera Nelson Mandela yigeze kuvuga ko Tutu ari umuntu utagira ubwoba bwo kuvuganira abadafite kirengera. Yarwanyije mu buryo bweruye akarengane, ubukene, irondamoko n’ibindi byose bibangamira ikiremwamuntu.