Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo umuhanzi nyarwanda Davis D abinyuijije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto yambaye imyenda icitse ndetse anifashe mu buryo bwatunguye benshi.
Davis D yari yambaye ishati yaciye amaboko bigaragara ko no mu mugongo yacitse, karuvati, ipantalo y’ikoboyi, inkweto z’umukara zishaje ndetse n’amasogisi adasa.
Benshi batunguwe n’aya mafoto bibaza icyo uyu muhanzi uzwiho udushya twinshi icyo yabikoreye. Davis D yabwiye Isimbi ko ari amafoto asanzwe ariko na none afite igisobanuro cyane cyane nko kwisanisha n’abantu bari mu buzima nka kuriya.
Ati “Ni uko ari amafoto asanzwe ariko afite icyo asobanuye. Ni mu rwego rwo kugaragaza ko ntacyo utakwambara, ikitwa umwambaro wose cyakwambarwa.”
“Ikindi ni ukugaragaza ko abambara kuriya ari ukubibutsa ko Isi itabasize, muri make ni ukwisanisha nabo ngo nabo bibuke ko uko baba bambaye kose bafata agafoto kagakundwa. Nanjye uzwi na benshi kwari ukugira ngo ntange ubutumwa mbereke ko nanjye nisanishije nabo.”
Ababihuza no kuba ari amafoto yo mu ndirimbo agiye gusohora yavuze ko nabo batari kure y’ukuri kuko hari indirimbo ari busohore uyu munsi yitwa ‘Bermuda’.
Ati “Ntabwo bitandukanye cyane n’ukuri kuko uyu munsi hari indirimbo ndibusohore yitwa ‘Bermuda’, nafatanyije na Bull Dogg na Bushali. Ni indirimbo itenda gutandana n’ariya mafoto cyane uretse ko ariya atari amafoto yavuye muri video, ni amafoto yafashwe ku ruhande.”
Davis D aheruka gusohora indirimbo yise Bad Boy yaje ikurikira iyo yari yakoranye n’umuhanzi w’umurundi, Big Fizzo yitwa ‘Truth or Dare’.