Davido yamaze kugura indege y’akayabo nk’uko yabitangarije abakunzi be abinyujije ku rubuga rwa X [Twitter] ko yamaze kwibikaho iyo mu bwoko bwa Bombardier 7500.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa kompanyi itunganya ikanagurisha izi ndege, ikaba ihagaze Miliyoni 81 z’amadorali bivuze asaga Miliyari 104 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyi ikaba ariyo ndege uyu mugabo yibitseho ya mbere kuko iyo yari amaze imyaka agenderamo ari iyo yari yaratijwe na Se, Dr Adedeji Adeleke.
Uyu mugabo akaba asanzwe azwiho kugira amafiyeri mu buryo butandukanye aho afite imodoka z’igiciro nyinshi, akunze no kugaragara yambaye imikufe ihenze.
Gusa mu byo atunze byose Bombardier 7500 kikaba aricyo kintu cya mbere gikomeye kandi cy’igiciro yibitseho.
Davido nubwo akomoka mu muryango w’abakire aho Se abarirwa muri Miliyari zisaga 902Frw [Miliyoni 700 z’amadorali] ariko yakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo agire ibyo yigezaho bye.
Kugeza ubu akaba abarirwa mu mutungo wa Miliyari 128Frw [Miliyoni 100 z’amadorali] yose yakuye mu byuya bye.
Abazi uyu muhanzi, bavuga ko ari umuntu wicisha bugufi cyane kandi akagira no kwiyoroshya muri we.