Mu muhango wo gushyingura umubyeyi w’umuhanzi Danny Vumbi witabye imana tariki ya 28 Kamena mu karere ka Nyabihu aho uyu mubyyey yari atuye ari naho Danny avuka Danny Vumbi yatangaje bimwe mu byo umubyeyi we yari yaramubujije kuririmba.
Tariki 28 Kamena nibwo uyu mubyeyi wa Danny Vumbi yitabye Imana ubwo yikubise hasi ntiyongera kubyuka ahita yitaba Imana mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa.
Mu muhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2022, Umuhanzi Danny Vumbi yatangaje ko hari amwe mu magambo uyu mubyeyi we yari yaramubujije kuririmba.
Danny Vumbi yavuze ko umubyeyi we yari yarigeze kumusaba guhagarika kuririmba indirimbo zirimo urupfu ati”Nasohoye indirimbo nise wabigenza ute, arampamagara arambwira ati biriya ni ibiki wakoze, namubwiye ko ari ubuhanzi ariko arambwira ngo urupfu rurababaza byaba byiza utongeye kururirimba.”
Uyu muhanzi kandi yaboneyeho gukuraho urujijo ku bantu benshi bahuje urupfu rw’umubyeyi we n’amarozi. Ati:”Hari abantu bamwe na bamwe umuntu yagiye anyuraho bavuga ngo kuba hano hari abantu benshi buriya n’abamugiriye nabi barimo.
Mu myaka ibiri ishize mama yarwaye indwara y’umutima turamuvuza aroroherwa, ariko hari imiti yagombaga kujya afata […] kuba rero yarikubise hasi ntabyuke, rwose nta marozi arimo, ni indwara yari amaranye igihe kirekire hatagira rwose uwo babeshyera.”
Benshi mu byamamare nyarwanda bari bitabiriye igikorwa cyo guherekeza umubyeyi wa Danny Vumbi barimo; Bruce Melody, Mico The Best, Element ndetse n’abandi batandukanye bagiye gufata mu mugongo Dany Vumbi.