Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura mu Rwanda RMC rwatangaje ko Cyuma Hassan umuyobozi akaba na nyir’umuyoboro wa YouTube witwa ISHEMA TV ko atari umunyamakuru w’umwuga nkuko akunze kubivuga.
Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashizwe hanze n’uru rwego rivuga ko Cyuma Hassan Dieudonne usanzwe akorera ku rubuga rwa youtube ko atari umunyamakuru w’umwuga nkuko akunze kubivuga kenshi mu mashusho ashyira kuri uru rubuga avuga ko ari umunyamakuru w’umwuga.
ISHEMA TV ya Cyuma Hassan ishinjwa n’abantu benshi gutangaza inkuru zibiba amacakubiri mu baturage ndetse zikaba zanateza imidugararo muri rubanda.
Cyuma Hassan wigeze gutabwa muri yombi mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ashinjwa ibyaha bitandukanye nyuma akaza kurekurwa amaze gutsinda urubanza yaregwagamo, yaje gutangaza nyuma yo gufungurwa ko RMC yamwihakanye kandi yari yaramuhaye ikarita y’umunyamuryango agashimangira kandi ko ari umunyamakuru w’umwuga kuko yabyize kandi akabihererwa impamyabumenyi muri kaminuza y’u Rwanda.
RMC isaba n’abandi bantu bose biyitirira umwuga w’itangazamakuru batarabiherewe uburenganzira ko babihagarika kuko bihabanye n’amategeko nkuko ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribivuga.
RMC ikomeza yibutsa abantu bose ko bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo bifashishije murandasi ariko ko bitabagira abanyamakuru.