Niyonsega Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa YouTube wa ishema tv yakatiwe n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshanu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine yaregwaga.
Ibyaha uyu musore yari akurikiranyweho byose byakozwe muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo. Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.
Ubwo yafatwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Icyo gihe byavuzwe ko “yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”.
Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.
Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by’itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk’umunyamakuru nkuko Igihe.com dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk’ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.
Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw’umwuga.
Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n’ibyo aregwa.
Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021. Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.