Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yifatiye ku gahanga uwashyize amashusho amugaragaza anywa itabi ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho y’amasegonda 30 yashyizwe ku rubuga rwa Twitter muri Nyakanga 2021. Amugaragaza ari mu nama yifashishaga ikoranabuhanga rya Zoom. Muri aya mashusho, Ingabire agaragara acanira isigara, hanyuma akaritumura nk’uko bisanzwe bigenda, ariko anatega amatwi ubutumwa butangwa n’umwe mu bitabiriye iyi nama.
Icyo gihe kuri uru rubuga habaye impaka nyinshi zatewe no kutuma kimwe iki gikorwa cya Ingabire, gusa we ntacyo yigeze atangaza, keretse gukora ‘retweet’ y’ibitekerezo by’abari bamushyigikiye.
Ingabire yitabiriye ikiganiro kuri Isimbi TV, cyasohotse kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 cyavugirwagamo ingingo zirimo imitekerereze idakwiye ishyiraho itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore, mu migirire n’imyitwarire. Umunyamakuru yavuze ko iyo umugabo agaragaye mu modoka anywa tabi, abantu bumva ari ibisanzwe ariko umugore yabikora, bakumva byacitse.
Ingabire yahise asubiza ko umugore abaye arinyoye ntacyo byaba bitwaye, yitangaho urugero ko na we arinywa. Yagize ati: “Nanjye ndarinywa, ndinywa igihe nshakiye.”
Yahise yibutswa aya mashusho yashyizwe amugaragaza arinywera mu nama, maze yandagaza uwayashyizeho. Ati: “None! Oya, n’uwagashyizeho ni ikigoryi. Reka mbikubwize n’ukuri. Ni ikigoryi! Ubyumve neza. Yari abuze ikindi yashyiraho? Igikorwa gihanwa n’amategeko nari nkoze ni ikihe? Ushobora kumbwira itegeko nari nishe?”