Benshi bati ni igikoko kitazwi, abandi bati ni inyamanswa itazwi ariko imereye nabi inka cyane cyane imitavu iri mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ariko hakaba hari amayobera kuri iki gisimba kibasiye inka ziri mu nzuri zikikije iri shyamba.
Iki kibazo cyafashe ubukana mu mezi make ashize, aho inyana zicwaga n’iyi nyamaswa umunsi ku munsi ibintu byakomeje gutera impungenge aborozi bo mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba dukikije Pariki ya Gishwati.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’iyi nyamaswa yagiye ahagaragara nyuma y’uko inzego zirimo Polisi na RDB zihagurukiye guhiga bukware iyi nyamaswa yari yarazengereje aborozi b’inka.
Aya makuru yahamijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujie kuri Twitter, yagize ati “Ngabo Karegeya, nyuma na nyuma birabaye. Muzishakire kubura hasi kubura hejuru.”
Iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’imbwa z’ishyamba zizwi nk’imbwebwe ikaba yishwe ku bufatanye bw’abaturage n’Ingabo z’igihugu na Polisi bari bamaze iminsi mu bikorwa byo kuyihigira kutayibura.
Nubwo iyi nyamaswa yishwe, RDB yasabye abarozi kubakira imitavu ibiraro kandi nabo ubwabo bagakomeza gukaza amarondo kuko byagaragaye ko iyi nyamaswa yibasiraga inyana zaraye hanze. Inyamaswa zakekagwa kuba inyuma y’iyicwa ry’izi nka ni imbwa z’ishyamba zizwi nk’imbwebwe ndetse n’impyisi.
Pariki ya Gishwati-Mukura hakaba hari kurebwa uburyo yazitirwa nk’inzi pariki nka Akagera ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba na RDB.