Ijoro ryacyeye ryabaye iry’ibiganiro byahuje abarenga ibihumbi 5 ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], bumvikanisha ko indirimbo Kevin Kade yahurijemo The Ben na Element yajemo ibibazo bikomeye kugeza ubwo ishobora kuzasohoka mu buryo butandukanye n’uko abantu bari bayiteze.
Ni indirimbo yaciye ibintu itarasohoka! Nyamara yakozwe ikipe ngari yari iteraniye hamwe muri Tanzania, harimo n’umujyanama wa buri munsi wa Element. Kevin Kade agaragaza ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Nawe wabibona Kuko ni ubwa mbere akoranye indirimbo na Mugisha Benjamin [The Ben], ni n’ubwa mbere akoranye indirimbo na Element nubwo hari indirimbo yagiye amukorera mu bihe bitandukanye zakomeje umubano wabo.
Kevin Kade asanzwe ari inshuti yihariye ya Coach Gael, ku buryo rimwe na rimwe uyu mukire aba yumva ko yamufasha mu bijyanye no gutera imbere mu muziki. Ariko kandi amakuru avuga ko Gael yatunguwe no kubona yifashisha Element mu buryo bw’ubwiru.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, abari mu biganiro bumvikanishije ko iriya ndirimbo Element yayikuwemo bitewe n’uko yayikoze ubuyobozi bwa 1:55 AM butabizi, kandi asanzwe azi neza ko afite amasezerano muri iriya Label afite ibyo amwemerera n’ibyo amubuza.
Ni indirimbo yaciriwe inzira mu bijyanye no kuyiteguza
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bazwiho kugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo ye itangire guhangwa amaso mbere y’uko ijya hanze. Mu rwego rwo guteguza ikorwa ry’iyi ndirimbo, ku wa 23 Kamena 2024, umunyamideli Jasinta Makwabe uzwi cyane muri Tanzania yasohoye amashusho amugaragaza ari kugirana ibihe byiza na Kevin Kade.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bwa Kevin Kade wumvikanishije ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa. Jasinta yamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Diamond Platnumz. Ariko yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Gomama’ ya Active na Mwana Fa wo muri Tanzania.
Nk’aho ibyo bidahagije, ku wa 16 Nyakanga 2024, Kevin Kade yakiriye kandi agirana ibiganiro na Jasinta Makwabe byabereye muri Kigali Convention Centre. Ni amashusho basohoye yari agambiriye kwamamaza no guteguza indirimbo ‘Sikosa’ uyu muhanzi yakoranye na The Ben na Element.
Ariko ntibyateye kabiri, kuko bitumvikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma umugambi yari afite wo gushyira hanze iriya ndirimbo utawugeraho. Umwe mu baganiriye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, uzi neza ikorwa ry’iyi ndirimbo, yavuze ko Kevin Kade ari gukora ibishoboka byose byatuma iyi ndirimbo iba isereri mu mitwe ya benshi itarasohoka.
Ati “Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bazi gutegura neza isohoka ry’indirimbo, yagerageje kutwereka ko ari mu rukundo n’uriya mukobwa ntibyafata bituma noneho atekereza uko yazana undi mutego wo kugaragaza ko Element yakuwe muri iriya ndirimbo n’ubuyobozi bwa Label abarizwamo ariko siko bimeze.”
Ibyo tuzi kuri iriya ndirimbo
Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yatangiye ari umushinga wa Element, bitewe n’uburyo ikozemo amagambo yifuzaga gushyiramo n’ibindi byakuruye Kevin Kade bumvikana ibijyanye n’amafaranga ndetse n’uburyo bazayikoramo bombi.
Ni indirimbo yanditswe na Element mu buryo bw’amajwi. Ndetse mu ikorwa ryayo, uyu muhanzi usanzwe ari Producer niwe uririmba inkikirizo yayo, Ni mu gihe The Ben na Kevin Kade baririmba ibitero biyigize.
Yakozwe mu gihe The Ben yarimo anakora ku ndirimbo yahuriyemo n’umunya-Tanzania, Marioo. Amashusho yamaze gukorwa ararangira, igisigaye ni isohoka ryayo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko “Amahamo cyangwa Sisiteme yo gucamo ibice n’amategeko bigiye kutwicira indanga ndangamuco.” Akomeza ati “Twaba twararuhiye iki? Twaba tugana he?”
Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, The Ben yanditse agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo ‘umwanda uri mu muziki uvemo’.
Ni mu gihe Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin, yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo buri wese avuga ukuri kuko ‘uru ruganda rw’umuziki benshi muri twe twarwaniye rwatangiye kugira andi mategeko mashya’. Ati “Mureke imiziki isohoke mureke utuntu tw’udutiku tw’amafuti.”
Yanditse ibi nyuma y’amasaha make yari ashize ku mbuga nkoranyambaga habereyeho guterana amagambo hagati y’abantu batiyumvishaga ukuntu Element yaba yakuwe mu ndirimbo ya Kevin Kaden na The Ben kubera ko yayikoze ubuyobozi bwa 1:55 AM butabizi.
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa 1:55 AM butanyuzwe no kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu gihe Element atigeze amenyesha imishinga yari agiyemo. Ndetse ko mbere y’uko isohoka, hari ibyo Element agomba kubanza kubahiriza bijyanye n’amasezerano afitanye na Label ye.
Ushingiye ku bivugwa n’impande zombi, 1:55 AM ibwira Element ko hari ibyo bagomba kubanza kumvikana bikubiye mu masezerano mbere y’uko ijya hanze.
Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ati “Mu ijoro ryashize wabonye ko hasohotse amafoto ya Element ari kumwe na Bruce Melodie muri studio bakora ku mushinga w’indirimbo irimo John Blaq, none urambwira ko Element yaba afitanye ikibazo na Label ye, hanyuma agakomeza gukora indirimbo zo muri iriya Label. Ariko kandi birashoboka ko ibivugwa byaba ari ukuri, Element yabujijwe kumvikana muri iriya ndirimbo.”
Umwe mu baganiriye na Element yabwiye iki kinyamakuru ko mu minsi ishize habaye ibiganiro byavugiwemo ko iriya ndirimbo igomba kujya hanze atarimo/ijwi rye ryakuwemo. Kuko ngo kuba yarakoreye indirimbo The Ben byafashwe ‘nk’agasuzuguro’ kandi asanzwe abizi ko ari umuhanzi udacana uwaka n’iriya Label.
Ati “Bari kumubwira ko iriya ndirimbo igomba kujya hanze ijwi rye ritarimo. Kandi, wibuke ko mu minsi ishize bari bagaragaje ko ntakibazo bafitanye na The Ben. Muri make barashaka ko indirimbo isohoka ari Kevin Kade na The Ben gusa.”
Yavuze ko ibi byakozwe bitewe n’uko The Ben yagiranye ibibazo na Caoch Gael kandi bikaba bimaze igihe, bityo ko nta gikorwa na kimwe bifuza ko cyabahuza.
Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize Coach Gael yatanze ikirego muri Amerika, ashinja The Ben umwenda w’amafaranga amufitiye, ariko ibimenyetso ntibyari bihagije. Uwaganiriye na InyaRwanda ati “Indirimbo yakozwe na Element mu buryo bwa ‘Audio’ ariko barifuza ko ijya hanze ataririmbamo.”
Element niwe wasabye Kevin Kade ko yaririmba muri iyi ndirimbo, banzura ko aririmba ‘inkikirizo’ yayo.
Nubwo bimeze gutya ariko, Label ya 1:55 AM yibukije Element ko asanzwe afite amasezerano y’imyaka itanu, kandi hari ibukubiyemo bijyanye n’uko agomba kubahirizwa.
Mu nama bombi bagiranye, bamwibukije ko amakosa yakoze ahanishwa kwishura arenga amadorali 500,000. Ariko kandi bamusigira amahitamo abiri yo kwishyura ariya amafaranga agakomezanya urugendo nabo cyangwa se akava mu ndirimbo.
InyaRwanda dukesha iyi nkuru yabonye amakuru yizewe avuga ko mu minsi ishize Element yahuye na Kevin Kade amubwira ko indirimbo yamaze kuyikorera ‘Mastering’ ariko idateze gusohoka, mu gihe atarafata icyemezo niba azayivamo cyangwa se azishyura ariya mafaranga.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania mu gihe cy’icyumweru n’iminsi ibiri ndetse isesengura rigaragaza ko yatanzweho Miliyoni 2 Frw kugirango Element ayikoreyeho mu buryo bwa Audio.