Nkuko bisanzwe na hano mu Rwanda iyo ugiye kubaka inzu ubanza kujya mu buyobozi bakaguha icyangombwa cyo kubaka bitewe n’igishushanyo cy’inzu ushaka kubaka iyo basanze warubatse inzu itandukanye niyo waberetse bahita bagufatira ingamba.
Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Christiano Ronaldo yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis n’indi nzu nto (annexe) yubatse aho afite inzu nini hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal kandi atarabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi.
Ronaldo w’imyaka 36, afite inzu ifite agaciro ka miliyoni 3,1$, iri ku buso bwa metero kare 800 hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal, aho ikikijwe n’umugezi.
Munsi yayo, yahubatse ikibuga kinini cya Tennis ndetse n’indi nzu nto bivugwa ko ari iy’umwarimu w’abakozi be. Manuel Tibo uyobora agace ka Terras de Bouro iyi nzu yubatsemo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Portugal ko Ronaldo yari yahawe uruhushya rwo kubaka, ariko akaba yararenze akongeraho ibyo atemerewe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye akomeye ateganya gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe, agasenya ikibuga cya Tennis n’inzu yubatse hepfo y’aho yari yemerewe. Bivugwa ko yahawe kugeza muri Werurwe akaba yamaze kubishyira mu bikorwa.
Mu minsi ishize, imbuga za internet zitandukanye i Burayi zatangaje ko Ronaldo yagurishije iyi nzu kuri mugenzi we Pepe, kuri ubu ukinira FC Porto, ariko ikinyamakuru RT cyo muri Portugal cyavuze ko Cristiano Ronaldo akiri nyir’inzu, akaba ari na yo mpamvu yasabwe gusenya ibyubatswe nyuma.