Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) yatangaje ko abasirikare b’ibihugu gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) buzwi nka MINUSCA batawe muri yombi ubwo bari ku kibuga cy’indege.
Ubutumwa iyi Ambasade yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 buvuga ko abasirikare batawe muri yombi ni bane barinda General Stéphane Marchenoir uyobora ingabo za MINUSCA.
Yagize iti: “Itsinda rya hafi ririnda General Marchenoir, Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA, rigizwe n’abasirikare bane b’Abafaransa ryaterewe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Bangui kuri iki kigoroba.”
Iyi Ambasade isobanura ko aba basirikare bari kumwe na General Marchenoir, aho bari bagiye mu Bufaransa babifashijwemo n’indege ya Air France. Ubwo ngo bari bafite ibikoresho byabo by’akazi.
France 24 ivuga ko itabwa muri yombi ry’aba basirikare ryakurikiwe n’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko aba basirikare bari bafite umugambi wo kwica Perezida wa CAR, Faustin-Archange Touadéra na we wasesekaraga kuri iki kibuga cy’indege muri uwo mwanya.
Amakuru y’uyu mugambi arashingira ku kuba ubwo bafatwaga, bari bafite intwaro mu modoka yabagejeje ku kibuga cy’indege. Ambasade y’u Bufaransa muri CAR yamaganye itabwa muri yombi ry’aba basirikare, ikeka ko hari abaryihishe inyuma babatanzeho amakuru atari yo.