Mu mikino y’Igikombe cy’Afurika iri kubera mu gihugu cya Cameroun habaye ibintu bidasanzwe ubwo ikipe ya Cameroun yajyaga gukina n’ibirwa bya Comeres maze abafana bagera ku munani bakitaba Imana mu gihe abandi benshi bahakomerekeye kubera umuvundo ukabije.
Amashusho yafashwe agaragaza abafana benshi bagorwa no kwinjira kuri Stade Olembe yitiriwe Perezida Paul Biya. Umwana umwe ari mu bapfuye nk’uko raporo yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Cameroun yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ibigaragaza.
Indi raporo ivuga ko umubare munini w’abafana bataye ubwenge nyuma yo kwisanga muri uwo muvundo wabaye mbere y’umukino. Muri iki Gikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 33, Stade Olembe isanzwe yakira abafana ibihumbi 60, yemerewe kwakira 80% by’abo ku mikino Cameroun yakinnye.
Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ku mukino. Yabwiye BBC ko abafana benshi binjiraga mu muvundo.
Ati “Abantu batangiye gusakuza. Umunota umwe nyuma yaho haje imodoka y’imbangukiragutarabara muri stade, ariko polisi ntiyatwemereye kwegera ahaberaga umuvundo.”
Uyu munyamakuru yavuze ko yabonye urutonde rw’abantu umunani batakarije ubuzima kuri uyu mukino. Hari inkweto kandi nyinshi n’ibindi bintu byatoraguwe ku muryango wa Stade Olembe.
Mu itangazo yashyize hanze, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yavuze ko “iri gukora iperereza ku byabaye”.
Uyu mukino wa 1/8 wabaye warangiye Cameroun isezereye Ibirwa bya Comores ku bitego 2-1.