Biteganijwe ko imikino ihuza ibihugu bya Afurika mu mukino w’umupira w’amaguru rizabera mu gihugu cya Cameroun aho iyi mikino itangira mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka utaha.
Ni muri urwo rwego iki gihugu kizakira iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane kiri kwitegura ku mpande zose yaba ku rwego rwo kwakira abazitabira aya marushanwa ndetse n’abikorera ku giti cyabo ari naho biri kuvugwa ko abakora umwuga wo kwicuruza nabo imyiteguro bayigeze kure.
Abakora umwuga wo kwicuruza muri iki gihugu bazwi ku izina ry’Indaya nabo bamaze kwitegura kwakira abakiliya baturutse mu mpande zose z’isi kuko ngo bahanitse ibiciro ugereranije n’ibiciro bari basanzwe baca abaje kubasaba iyo serivise.
Inkuru z’ibinyamakuru byo ku mugabane w’Afurika bitandukanye biragaragaza ko ijoro rimwe izi ndaya zigiye kujya zisaba ibihumbi 250 by’amanyarwanda ku ndaya iciriritse mu gihe mbere atari uko byari bimeze.