Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State, wigambye ko ibyihebe byawo biheruka kwicira mu ntara ya Cabo Delgado abasirikare 10 bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’iza Mozambique.
Mu ntara ya Cabo Delgado u Rwanda ruhafite Ingabo n’abapolisi boherejwe mu butumwa bwo guhiga ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah. Uyu mutwe unazwi nka Al Shabaab yo muri Mozambique usanzwe ufitanye imikoranire na Islamic State yo muri Iraq na Syria.
Umutwe wa Leta ya Kiislam ubinyujije mu biro ntaramakuru byawo [Amaq News Agency] watangaje ko bariya basirikare 10 barimo n’ab’u Rwanda wabishe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ni nyuma yo kugaba igitero ku birindiro barimo biherereye mu karere ka Macomia mu ntara ya Cabo Delgado nk’uko ubivuga. Hari amafoto y’ibikoresho bya gisirikare [bitagaragaramo ibya RDF] birimo ingofero (Casques), amakoti adatoborwa n’amasasu ndetse n’intwaro uyu mutwe uvuga ko ari iby’abasirikare wishe.
Uvuga kandi ko hari n’intwaro ndetse n’amasasu wafashe zirimo umunani zo mu bwoko bwa Machine gun ziciriritse, eshanu zo mu bwoko bwa Rocket launcher ndetse na mortar eshatu.
Islamic State ivuga kiriya gitero ibyihebe byayo byanagifatiyemo umusirikare umwe wo mu ngabo za Mozambique. Yaba RDF cyangwa FADM (Igisirikare cya Mozambique) nta wuragira icyo atangaza kuri aya makuru.
Ubutumwa BWIZA yahaye umuvugizi wa RDF ibaza niba aya makuru yaba ari impamo ntibwasubijwe.
Umwe mu basirikare b’u Rwanda ukorera muri Mozambique cyakora yabwiye iki gitangazamakuru ko ayo makuru ari ibinyoma. Uyu yunzemo ko usibye no kuba hari abasirikare ibyihebe byaba byarishe, nta n’igitero biheruka kugaba.