Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yamaze gutoranya abakinnyi 23 agomba guhagurukana mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Mozambique, mu bakinnyi yasize harimo Byiringiro Lague wa APR FC umaze igihe atari mu bihe byiza.
Muri rusange yari yahamagaye abakinnyi 28, akaba kuri uyu mukino agomba gutwara 23, batanu yasize harimo rutahizamu umwe na ba myugariro 4. Hasigaye Byiringiro Lague wa APR FC, Buregeya Prince na we wa APR FC, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu, Danny Usengimana wa Police FC na Ishimwe Christian wa AS Kigali.
Amavubi akaba agomba guhaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru yerekeza muri Afurika y’Epfo ni mu gihe umukino uzaba ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, tariki ya 7 akaba afite undi mukino na Senegal mu Rwanda.
Abakinnyi bose umutoza yahamagaye barahari uretse Meddie Kagere na Rafael York bazahurira n’abandi muri Afurika y’Epfo, bakazahagera ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.
Abakinnyi 23 umutoza ahagurukana
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports, Rwanda)
Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Rwanda), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports)na Serumogo Ali (SC Kiyovu)
Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC)