Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ko itegeko rishya rigenga ubutaka mu Rwanda ritangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko ryatowe n’Abadepite muri 2021 rigasimbura iryo mu 2013.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Mata 2022, muri Village Urugwiro hateraniye inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zinyuranye harimo no gutora amateka ashyira mu bikorwa itegeko rigenga ubutaka.
Mu mateka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, harimo iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka bwo ku rwego rw’igihugu, iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa Leta. Hemejwe kandi iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga ababitsi b’inyandiko mpamo z’ubutaka.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi iteka rya Minisitiri ryerekeye iyandikishwa ry’ubutaka, iteka rigena uburyo ukwatisha ubutaka bikorwa, irigena ubwoko bw’inzira zitangwa n’uburyo bikorwa. Hemeje kandi iteka rya Minisitiri rigena ibindi bikorwa remezo bigamije ubucuruzi ndetse n’irigenga komite z’ubutaka.
Tariki ya 4 Kamena 202, nibwo Abadepite batoye itegeko rishya rigena imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, riza risimbura iryari risanzweho ryo mu 2013.
Zimwe mu ngingo zahinduwe muri iri tegeko harimo ibijyanye n’inkondabutaka aho rivuga ko izajya itangwa ku butaka bwa Leta no ku butaka butunzwe n’Abanyarwanda kandi ubwo butaka ntiburenze hegitari 2 ku muntu. Ni mu gihe iryo mu 2013 ryo ryavugaga ko ubutaka bwahabwa inkondabutaka butagomba kurenza hegitari 5.
Indi ngingo yahinduwe mu itegeko rishya harimo imyaka y’ubukode, aho iryo 2013 ryateganyaga ko ubukode burambye butarenza imyaka 3 cyangwa ngo irenge 99 ariko ishobora kongerwa. Itegeko rishya ry’ubutaka rivuga ko imyaka y’ubukode igomba kwiyongera ariko ntirenge 99, Umunyarwanda we agomba kongererwa igihe cy’ubukode bw’ubutaka atagombye kubisaba.
Itegeko rishya kandi rigaragaramo ingingo Ubuzime bivuze kubona cyangwa gutakaza uburenganzira ku butaka bitewe n’igihe giteganywa n’amategeko. Itegeko ryo mu mwaka wa 2013 ryavugaga ko igihe cy’ubuzime ari imyaka 30 bikemezwa n’icyemezo cy’urukiko, gusa itegeko rishya Ubuzime buzajya bwemezwa n’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ashingiye kuri raporo ya komite y’ubutaka.
Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame yizeho, harimo gusuzuma ingamba zo gukimira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid. Mu byemejwe ni uko imodoka zitwara abagenzi zikomeza gutwara abagenzi ijana ku ijana gusa hagatwarwa abantu bikingije.
Abaminisitiri banamenyeshejwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’ihuriro riharanira ingufu zirambye kuri bose kuva tariki ya 17-19 Gicurasi, 2022.
U Rwanda kandi ruzakira inama ya 12 y’abakuriye inzego zo mu karere zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu bihugu bigize Commonwealth Africa, iyi nama iteganyijwe kuva tariki 3 – 6 Gicurasi, 2022.