Tariki ya 30 Kamena 2023 ni bwo amasezerano Lionel Messi yari afitanye n’ikipe yo muri Shampiyona yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain, yarangiye. Inkuru y’uko urugendo rw’uyu rutahizamu w’Umunya-Argentine muri iyi kipe rwari rugeze ku iherezo, yatangajwe n’uwari Umutoza we, Christophe Galtier.
Ku ya 15 Nyakanga 2023, uyu munyabigwi yatangiye urugendo rushya ubwo yashyiraga umukono ku masezerano yo kuba umwe mu bakinnyi b’Ikipe ya Inter Miami yo muri Shampiyona ya Amerika, Major League Soccer, azabana na yo kugeza mu 2025.
Akigera muri iki gihugu, yari inkuru idasanzwe ku Isi yose, by’umwihariko ku batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we muntu wahagurukije abakomeye n’ibyamamare bakajya kumureba mu mikino itandukanye yagiye agaragaramo.
Mu gihe amazeyo, kimwe mu bikomeje gutungura no kuvugisha benshi ni umurinzi we, Yassine Cheuko, uhora umucungiye hafi kandi utajya wishimira ko hari undi muntu wese wakwegera iki kirangirire muri ruhago.
Yassine Cheuko ni muntu ki?
Amakuru menshi avuga ko ubwo Messi yageraga muri Amerika, ubuyobozi bw’ikipe yari agiyemo bwagaragaje ko akwiye umutekano we wihariye. Umwe mu baherwe b’Ikipe ya Inter Miami akaba na Perezida wayo, David Beckham, aza kumurangira uyu murinzi.
Zimwe mu nshingano ze ni ukurindira hafi cyane Lionel Messi, agacungira hafi intambwe ze, ibi kandi akabikora yaba ari mu kibuga cyangwa hanze yacyo, amasaha 24 y’umunsi.
Imyaka ye ntizwi neza ariko bivugwa ko yavutse mu 1989, akaba afite imyaka 34 y’amavuko, metero 1,77 z’uburebure n’ibilo 85.
Akigaragara bwa mbere, ibinyamakuru byinshi birimo The New York Post byanditse ko uyu mugabo yahoze mu ngabo za Amerika zizwi nka Navy Seals, zarwanye intambara muri Iraq na Afghanistan, ariko ikinyamakuru Dail Mail, kirabinyomoza kivuga ko abahoze muri iri tsinda ry’abasirikare n’abakiririmo bagitangarije ko Yassine atigeze aba umwe muri bo.
Gusa amakuru ahamye kuri Yassine Cheuko, agaragaza ko ari umuhanga mu bijyanye n’imikino njyarugamba irimo Taekwondo n’Iteramakofe.
Ikinyamakuru La Naciòn cyo muri Argentine kivuga ko uyu Yassine Cheuko afatanya n’irindi tsinda ry’abantu 50 mu kuzuza inshingano zo kugenzura umutekano wa Lionel Messi ndetse bakamurindana n’umuryango we wose.
Bivugwa ko uyu mugabo ahembwa miliyoni eshatu z’amadorali ya Amerika ku mwaka.
Amenyekana cyane hari tariki ya 4 Nzeri 2023, mu mukino Messi yatanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego byatsinzwe na Jordi Alba na Leonardo Campana, ubwo ikipe ya Inter Miami yatsindaga iya Los Angeles ibitego 3-1.
Mu gice cya kabiri, umufana wari wambaye umwambaro w’ikipe ya Barcelone, yirukiye mu kibuga akigera aho Messi yari ahagaze, Yassine Cheuko na we yari yamaze kwinjira ikibuga yamugezeho kare, amubuza gukomeza kumwegera maze nyuma uyu mufana asohorwa mu kibuga.
Mu mikino ya Inter Miami, Lionel Messi agenda agaragaramo, Yassine Cheuko na we agaragara cyane yirukira inyuma y’ikibuga asa n’ugana aho Messi ari, arinda ko hagira ikiva mu ruhande rw’abafana kikaba cyamugirira nabi, ibitamenyerewe cyane mu mupira w’amaguru.