Nizzo Kaboss abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’inkumi yitwa Mwiza Jessica bigeze kuvugwa mu rukundo, nubwo uyu muhanzi we ahamya ko ari inshuti ye gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Nizzo Kaboss yavuze ko yabikoze kuko yari yibutse uburyo uyu mukobwa yamubereye inshuti idasanzwe mu buzima.
Ati “Ikintu kimwe nakubwira, Jessica ni inshuti yanjye ya mbere nagize mu buzima bwanjye. Hari ukuntu wicara ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe ukisanga ubisangije n’inshuti zawe.”
Abajijwe niba ari ubucuti busanzwe cyangwa haba hari urukundo hagati yabo nk’uko bimaze imyaka bivugwa, Nizzo yirinze kugira byinshi abivugaho, icyakora ashimangira ko ari inshuti ye ikomeye.
Urukundo rwa Nizzo na Mwiza Jessica rwatangiye kuvugwa kuva mu 2016 nubwo uyu muhanzi ataburaga kunyuzamo akavugwa mu nkuru n’izindi nkumi, kuva icyo gihe nta n’umwe muri bo wigeze ashaka kugira byinshi aruvugaho.
Muri iyo myaka byavuzwe ko Nizzo afite umukunzi mushya witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi, icyakora umubano wabo uzamo agatotsi bitewe n’uburyo uyu muhanzi yafotowe agirana ibihe byiza n’undi uzwi nka Bijou Dabijou ukora ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda akaza mu Rwanda mu gihe cyo kuruhuka.
Amateka y’urukundo kuri Nizzo ntarangirira kuri aba kuko uyu musore yigeze no kukanyuzaho na Anita Pendo na Sacha Kate.