Umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda kuri ubu ari mu gihugu cya Kenya aho ari gukora indirimbo yise ”Sawa Sawa” yakoranye n’icyamamare muri muzika cyo mu gihugu cya Kenya.
Uyu muhanzi ni Khaligraph Jones wo muri Kenya bahuriye muri Coke Studio ibitaramo byahuriragamo abahanzi bakomeye muri Afurika maze bakagenda bahuza babiri, bagafatanya kuririmba indirimbo zabo ndetse umwe agasubiramo indirimbo y’undi.
Bruce Melody ni we muhanzi nyarwanda wabashije kwitabira ibi bitaramo ndetse aza gufatanya n’uyu muraperi Khaligraph Jones wo muri Kenya aho bino bitaramo byaberaga mu mwaka wa 2017.
Nyuma y’imyaka ine Bruce Melode na Khalgraph Jones bongeye guhura bakora indirimbo bise Sawa Sawa. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Madebeats iri mu njyana igezweho muri iki gihe yitwa Amapiano.
Kuri ubu Bruce Melodie ari muri Kenya aho bari gufata amashusho yayo, bikaba biteganyijwe iko izajya hanze mu cyumweru gitaha. Iyi ndirimbo ibimburiye izindi nyinshi Bruce Melodie afitanye n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika.