Igisirikare cyo mu kirere cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FAC) kirashaka cyane kuvugurura indege zacyo, kandi ubu u Buhinde nibwo buhanzwe amaso mu gushakisha indege za gisirikare ziteye imbere.
Muri Kanama, intumwa zikomeye zaturutse mu Gisirikare cya Congo (FARDC) zasuye New Delhi kugira ngo baganire ku bijyanye no kubona indege z’indwanyi za Tejas Mk1 zishobora gukora ibintu bitandukanye. Uru ruzinduko rugaragaza intambwe igaragara mu bikorwa bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byo gusimbuza indege zishaje zakorewe mu Burusiya, zirimo na Sukhoi Su-25 FrogFoot.
Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere za Congo, hamwe n’abandi bashinzwe umutekano, bagiranye ibiganiro byinshi n’abahagarariye Hindustan Aeronautics Limited (HAL), barimo injeniyeri w’indege uzwi cyane Kota Harinarayana. Ibiganiro byibanze ku mikorere ya Tejas Mk1, n’ubushobozi bwayo bwo kuba yasimbura by’igihe kirekire indege za Sukhoi-25 FARDC isanganwe.
Kugeza ubu FAC ikoresha indege zitandukanye, zirimo Sukhoi-25, MiG-23, na kajugujugu za Mil Mi-24. Gukoresha Tejas Mk1 byerekana kuzamura cyane ubushobozi, kuzana ikoranabuhanga rigezweho no kongera ubushobozi bw’imirwanire. Izi mpinduka zifatwa nk’ingirakamaro kuri DR Congo kugira ngo ikomezekugira igisirikare cyo mu kirere gikomeye kandi kigezweho cyabasha guhangana n’ibibazo by’umutekano by’iki gihe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga military.africa ivuga.
U Buhinde bwashyize ingufu mu kwagura ibikorwa byabwo mu bucuruzi bw’intwaro ku Isi, bugamije guhangana n’abandi bakomeye nk’u Burusiya n’u Bushinwa. Mu kwibanda ku isoko rya Afurika, u Buhinde bwizeye gutanga ibisubizo by’ingirakamaro kandi byizewe by’ubwirinzi ku bihugu bishobora kubona ibikoresho byakorewe mu Burengerazuba bihenze cyane.
Tejas Mk1, yatejwe imbere kandi ikorerwa mu gihugu imbere, ni urugero rwiza rw’ubushobozi bw’u Buhinde bwo gukora ibikoresho bya gisirikare bikomeye kandi bihendutse.
Indege za Tejas Mk1 ziri mu ndege ziteye imbere, zifite ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye kandi zihendutse. Ku gisirikare nyafurika, nka FARDC, ngo ni amahitamo meza. U Buhinde bwiyemeje gutanga, kubungabunga indege mu rwego rwo kurushaho kongera ubwizerwe no kwerekana ko ibikoresho by’ubwirinzi bwabyo bidahenze.
Gushimangira amasano no kuboneka kw’isoko
Ingamba z’u Buhinde zirenze kugurisha ibikoresho gusa; ahubwo bugamije kubaka ubufatanye burambye no gushyiraho igihagararo gihamye ku isoko ry’ibikoresho bya gisirikare muri Afurika. Mu gukorana n’ibihugu nka Repubulika ya demokarasi ya Congo, u Buhinde ntibushaka kugurisha byinshi mu bikoresho bikorerwa mu gihugu gusa, ahubwo bushaka no kugera ku masoko mashya no gushimangira igihagararo cyabwo ku Isi muri uru rwego.