U Bushinwa bwatangiye gucukura umwobo muremure wa metero zirenga ibihumbi 11 ujya mu kuzimu mu Butayu bwa Taklamakan, buherereye mu Ntara ya Xinjiang mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni wo mwobo wa mbere uzaba ari muremure mu mateka y’iki gihugu, ibikorwa byo kuwucukura bikaba bihagarariwe na Sosiyete icukura peteroli, Sinopec.
Igitekerezo cyo gucukura uwo mwobo cyatangiye mu myaka ibiri ishize, ubwo Perezida Xi Jinping w’iki gihugu, yasabaga ko abahanga bo mu gihugu bakomeza ubushakashatsi bwabo ku bijyanye n’umubumbe w’Isi.
Inkuru ya BBC ivuga ko gucukura uwo mwobo bifitanye isano n’impamvu z’ubushakashatsi mu bya siyansi no gushakisha ibikomoka kuri peteroli na gaz nk’uko byasobanuwe na Lyu Xiaogang, uhagarariye Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Ibikomoka kuri peteroli, China National Petroleum Corporation (CNPC).
Ikigo CNPC kandi kivuga ko kirimo gishakisha peteroli na gaz biri kure mu kuzimu mu gice cy’Uburasirazuba bushyira u Burengerazuba bw’u Bushinwa.
Abahanga bo bavuga ko ubucukuzi bw’uyu mwobo mu butayu burimo inzitizi zikomeye kubera ikirere kibi n’ubushyuhe burenze urugero.