Shery Johnson akomeje kuvugwa cyane kubera inkuru ye ibabaje y’uko yabyaye umwnaa wa mbere afite imyaka icyenda afashwe ku ngufu n’umudiyakoni w’itorero i wabo basengeragamo wari ufite imyaka 18 bigatuma ashyingirwa afite imyaka cumi n’umwe.
Umusore wasambanije uyu mwana ngo yacunze ababyeyi nabo bavukana bagiye gusenga ngo maze uwo musore ahita yinjira mu nzu atangira kumufata ku ngufu. Agira ati: “Byari bihagije kumanuka ingazi ziva ku itorero ryacu kugira ngo winjire mu gikoni cyacu. Aho niho yamfatiye ku ngufu. Nakangutse numva andi hejuru.”
Yakomeje avuga ko yabwiye nyina umubyara ibyamubayeho ariko ngo ntiyamwizera yanga kumwumva avuga ko ari kumubeshya ndetse anabwira itorero ko Johnson ari umubeshyi. Ati: ”Nabaye igitambo cyo guhisha ibyo yakoze.” Johnson yashakaga guhunga iwabo,ariko nta hantu na hamwe yari afite ajya kandi yari afite imyaka icyenda gusa. Yaje kumenya ko atwite nyuma y’amezi make asambanyijwe na diyakoni.
Igihe yari afite imyaka 11, yahatiwe gushyingiranwa ku ngufu n’uyu mudiyakoni wamufashe ku ngufu we wari afite imyaka 20. Nyina yamuteguriye umutsima w’ubukwe, ikanzu n’ibindi.
Nyuma yubukwe, uyu mudiyakoni yatangiye kumubabaza, haba mu byiyumvo ndetse no ku mubiri. Igihe cyose yamuteraga inda yahitaga amusiga, hanyuma akagaruka umwana amaze kuvuka kugira ngo yongere kumutera inda.Johnson yagize imyaka 16, amaze kubyara abana batandatu.
Amaherezo, uyu mudiyakoni yarafunzwe azira ko atishyuye indezo y’abana. Johnson yagerageje gusaba gatanya ariko ntiyabishobora kuko atari yakageza ku myaka 18 y’ubukure.
Nyuma yaje kubona ubufasha bwihariye maze atandukana na diyakoni afite imyaka 17. Johnson yahise ashyingirwa bwa kabiri abyara abandi bana batatu nyuma. Hashize imyaka igera kuri itanu, arangije amashuri yisumbuye afite imyaka 55.
Ubu n’umubyeyi w’abana icyenda na nyirakuru w’abuzukuru barenga 30. Akomeje guhirimbanira ihagarikwa ishyingirwa ry’abana muri Amerika. Abana be, bazi ibyo yanyuzemo akiri muto, bamuha inkunga yose akeneye.