Nyuma y’amezi abiri intambara ikomeje guca ibintu mu gihugu cya Ukraine, Ingabo z’u Burusiya zishe umupilote w’imwe mu ndege z’igisirikare cya Ukraine wamamaye nk’umuzimu wa Ukraine, nyuma y’uko yari amaze guhanura indege zirenga 40 z’igisirikare cy’u Burusiya.
Uyu mupilote wiswe ’Umuzimu wa Kiev’ yatangiye kuvugwa cyane ku munsi wa mbere w’intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma yo guhanura indege esheshatu z’u Burusiya mu munsi umwe.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Twitter uyu mugabo yavuzwe imyato biratinda, gusa bamwe bakavuga ko akabirizwa kubera ibisa nk’ibitangaza yavugwagaho gukora.
Icyo gihe kuri Twitter hakwirakwijwe ifoto y’umupilote wambaye imyambaro ya gisirikare n’amadarubindi, gusa nta wabashije kubona isura ye. Uyu wari wariswe ’umuzimu wa Kiev’ byamenyekanye ko ari umusirikare ufite ipeti rya Major witwa Stepan Tarabalka.
Yari afite imyaka 29 y’amavuko, ndetse anaba se w’umwana umwe. Stepan yatwaraga indege y’igisirikare cya Ukraine yo mu bwoko bwa MiG-29.
Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko Umuzimu wa Kiev yishwe mu kwezi gushize ubwo iriya ndege yatwaraga yahanurirwaga ku rugamba n’Ingabo z’u Burusiya.
Mbere y’iminsi ibiri ngo uyu mugabo yicwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yari yashyize hanze ifoto ye ari mu ndege. Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo aburira Ingabo z’u Burusiya ko uwazizengereje agiye kuzigarukira.
Tarabalka yavukiye mu gace ka Korolivka mu burengerazuba bwa Ukraine. Yije ibya gisirikare muri Kaminuza ya Kharkiv, akaba yarasize umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka umunani y’amavuko.
Amakuru avuga ko ubwe yagize uruhare mu guhanura indege zirenga 40 z’u Burusiya.
Nyina umubyara witwa Nahtalia avuga ko akiri muto yakundaga kureba indege zo mu bwoko bwa MiG ziguruka hejuru y’iwabo, yiyemeza kuzaba umupilote wazo.
Nyuma yo gupfa Guverinoma ya Ukraine yamugeneye umudari uruta iyindi mu gihugu ndetse anashyirwa mu ntwari z’igihugu cya Ukraine.