Sahabo Hakim ukinira Lille OSC U-19 yo mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo gutera umugongo u Bubiligi bwamwifuzaga maze ahitamo u Rwanda ku myaka 17 gusa.
Uyu musore ukiri muto ari mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer kuri uyu wa Gatanu yahamagaye, mu kwitegura imikino ibiri Amavubi azahuramo na Bénin.
Ni inshuro ye ya Kabiri ahamagarwa mu kipe y’igihugu ’Amavubi’, dore ko yahamagawe ku nshuro ya mbere muri Nzeri 2022.
Ibi byatumye abenshi bibaza ukuntu umwana ukiri muto nka Sahabo ufite impano itangaje muri ruhago, yafata icyemezo cyo gukinira igihugu kikishakisha muri ruhago asize igihangange nk’u Bubiligi.
SAHABO Hakim yavutse tariki ya 16 Kamena 2005, avukira i Bruxelles mu Bubiligi.
Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umurundi. Aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye.
Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina ku myanya myinshi mu kibuga, gusa umwanya akina nyirizina ni ugukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu (kuri numéro 10).
Ashobora kandi no gusatira anyuze ku mpande, by’umwihariko anyuze ibumoso (kuri numéro 11).
SAHABO yanyuze mu marerero n’amakipe y’abakiri bato nka Willebroek-Meerhof, Germinal Beerschot, RSC Anderlecht, KRC Genk na KV Mechelen, ari na ho yavuye yerekeza muri Lille OSC akinira kugeza ubu.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Lille y’abaterengeje imyaka 19.
Umukino utazibagirana yakinnye muri iyi kipe ni uwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022 basezereyemo Paris Saint Germain U-18 ku bitego 3-2 mu Gikombe cya Gambardella.
Ubwo byari byananiranye muri uyu mukino, Sahabo yatsinze igitego cya 3 cy’intsinzi. Sahabo kandi yari yatanze n’umupira wavuyemo igitego ndetse yari yanakoreweho ikosa ryabyaye penaliti.
Muri rusange, ubwo Hakim Sahabo yahamagarwaga ku nshuro ya mbere hari muri Nzeri 2022, ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino ibiri ya gicuti na Guinée-Equatoriale yabereye muri Maroc.
Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Ati: “Nishimiye kuba naratoranyijwe. Nzaha u Rwanda ibyo mfite byose.”
Kuva icyo gihe Sahabo Hakim ntahwema kugaragaza ko yihebeye u Rwanda binyuze mu mafoto n’ubutumwa anyuza ku mbuga nkoranyamabaga ze nko kuri Twitter ye aho ifoto imuranga ari iy’abakinnyi b’Amavubi.