Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko witeguraga kuba umubikira yabonetse, nyuma y’iminsi aburiwe irengero.
Uyu mukobwa, Furaha Florence Drava, ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yabaga mu kigo cy’ababikira mu karere ka Ngoma.
Tariki ya 8 Gicurasi 2022 yasize yandikiye bagenzi be babanaga abashimira kuba baramubaniye neza, ashima n’ibyo yungukiye muri iki kigo ndetse ababuza kumushakisha kuko ngo ‘yatorotse ku bushake’ kugira ngo abeho mu bundi buzima.
Gusa kuva yabura, abo babanaga n’abayobozi b’ikigo cy’ababikira batangiye kumushakisha, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi hamwe na RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yamenyesheje Umuseke ko Furaha yabonetse, akaba yishyikirije uru rwego mu mujyi wa Kigali. Ati: “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali, ni ho turi kubikurikirana.”