Buri gihugu kigomba kwihesha agaciro, gifite igikundiro n’igitinyiro. Nko mu Rwanda ni gake uzabona umuntu wigize intakoreka. Kuko abantu bose bangana imbere y’amategeko. President wa Republika niwe muntu urinda itegeko nshinga kandi niryo tegeko rikomeye mu Rwanda, rero agomba kurindwa ku kiguzi cyasabwa cyose.
Itegeko nshinga niryo rigize u Rwanda ibyo dukora byose tuyoborwa naryo. Kugirira nabi uwo Abanyarwanda bahisemo ngo aririnde byaba ari ugutsindwa kw’Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Niyo mpamvu umuntu wese uri mu mwanya wa president arindwa bimwe byo ku rwego rwo hejuru.
Imodoka ajyendamo nazo zigomba gutambuka abantu bakiyamira bati u Rwanda murureke Rugeze Kure pe. Iyo President ari mu muhanda abamurinda baba badahubya kuko byose bazi ko byashobaka, yaba impanuka, ushaka kumugirira nabi n’ibindi bibazo yahura nabyo mumuhanda.
Abamurinda baba baratojwe ku rwego ruhambaye. Hari abatozwa gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru Cyane, kuyisohokamo igenda, gukata amakorosi ku muvuduko wo hejuru kumenya ibijyanye n’imihanda, ikirere, gukoresha za drone n’ibindi.
Ubundi President wa Republika yemerewe imodoka 5 yishyurirwa na leta. Iyo ashatse izindi bitewe n’impamvu runaka ashobora kuziyishurira cyangwa RDF nk’urwego rugena abarinda President, hari ubwo nabo bongeramo imodoka maze bagaha President wa Republika izindi zikenewe.
Abarinda president mu muhanda babarizwa mu mutwe wo muri Republican guard (abajepe) witwa VIP protection unit.
Aba nibo bategura imodoka zijyana President n’ibindi byose bituma agera aho agiye amahoro. Hari ibikorwa mbere yuko ahaguruka gusa ibyo simbijyamo ndababwira kuri VIP protection unit n’imodoka zabo gusa. Uko acungirwa umuteka n’ibindi ibyo biguma muri RG.
Reka tubabwire kuri zamodoka zibacaho ziruka cyane.
Mbere yuko President agenda, Police iba izi aho ari bunyure habura igihe gito ngo agende ubundi bagahagarika amamodoka kugira ngo umutekano waba, uwa president cg abaturage ugende neza, iyo abantu bose bigiyeyo, Niko imodoka ziherekeje President zikurikirana.
Habanza imodoka ya Police y’u Rwanda igenda ifite amatara amyatsa. Aba baba bareba ko nta kinyabiziga kiri mu muhanda, no kubwira aba Police bari mu muhanda ko habura umwanya muto imodoka ya President ikaza.
Hari izindi modoka 2 zikurikira iya police, izi ziba zirimo abasore n’inkumi bo muri Republican Guard bareba ko nta nkomyi mu muhanda. Nyuma noneho hahita haza imodoka bita LEAD CAR iyi modoka iba ifite amatara y’ubururu n’umutuku inafite Alarm ihaguruka iminota 5 mbere yuko President aza.
Iyi igenda ibwira abantu ko imodoka ya president iri hafi. Hahita hakurikiraho izindi bita ADVANCED CAR izi ziba ziri imbere ya President,( Imodoka president ajyendamo akenshi aba ari ebyiri zisa cyangwa eshatu zikurikiranye bitewe n’urugendo, ku buryo imwe igize ikibazo technique ahita afata indi adahagaze) Advanced car nizo zijyenda ziyoboye imodoka President arimo.
Hari igihe advanced car ziba ari eshatu, ebyiri cyangwa imwe bitewe naho agiye. Hakurikiraho indi bita REAR CAR iyi nimwe mu mamodoka aba arimo aba sirikare bitoje bihambaye aba bakwitangira president isaha iyariyo yose, mbese bakwitanga ariko u Rwanda rukagumana ikuzo. Aba bitambika icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wa President.( ibaze kumva ngo president yagonzwe nimodoka runaka) aba rero baba bari maso ku buryo nta cyamugeraho.
Nyuma yayo haza izindi modoka zitandukanye harimo abaganga, abashinzwe ikoranabuhanga, ikipe yo muri Presidency ikora imirimo itandukanye, ikipe y’abanyamakuru, ambulance imodoka ikurura izindi mu gihe hari nkiyapfiriye mu muhanda n’izindi, umurongo w’imodoka usozwa n’imodoka ya Police.
President aba afite abasirikare bahagije batojwe ku buryo niyo yagabwaho igitero ari mu muhanda (ibyo Mu Rwanda ntibyakunda kubera ibikorwa mbere yuko ajya mu nzira ikindi rurarinzwe ) gusa bibaye abasirikare be bakwirwanaho nuwariwe wese mpaka haje ubufasha.
Icyingenzi wa menya nuko President Kagame ashira umuturage imbere niyo bafunga umuhanda uzasanga imodoka arizo zitemewe kuhagenda ariko umuturage urikugenda n’amaguru aba ari ntavongera. Hari ikintu abantu bibeshya ngo umuturage yibeshye akambuka umuhanda imodoka za President ziri gutambuka bamurasa. Abavuga ibyo ni ababa bashaka gusebya u Rwanda cyangwa badasobanukiwe.
President wa Republika ishingano zambere atorerwa ni ukurinda itegeko nshinga. Itegeko nshiga mu ngingo ya 13 havuga ngo “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa”. Hakomeza havuga ko “Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera”.
President n’abamurinda ibi barabizi cyane. Ikindi nawe uramutse wambutse kandi ubizi neza ko President aje, haba hari ikindi ushaka. Icyo gihe baragufata ukaba wahatwa ibibazo mu gihe bigaragara ko nta mugambi mubisha Police ikakureka.