Abahanga baravuga ko kuri ubu bashoboye kuvana burundu virus ya itera SIDA mu turemengingo twayanduye bakoresheje ikoranabuhanga rya CRISPR mu gihe kugeza ubu nta muti uvura agakoko gatera SIDA, abahanga bavuga ko bashoboye gukura burundu ako gakoko mu turemangingo (cellules) twuwanduye, bakoresheje ubuhanga buzwi nka CRISPR
Ni ikoranabuhanga bivugwa ko ritanga ubushobozi bwo guhindura ADN y’utu turemangingo bigatuma uduce twanduye tuvanwa mu mubiri cyangwa ntitube tugifite ingufu zo gukora.
Ibi bitanga icyizere ko virus ishobora kuvanwa mu mubiri burundu nubwo hari byinshi bisigaye byo gusuzuma ngo harebwe niba iri koranabuhanga nta ngaruka ryatera nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kugeza ubu hasanzwe hari imiti ishobora guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus ariko ntishobora kuyivana mu mubiri.
Itsinda ry’impuguke zo muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi, mu nama yerekeye ubuvuzi muri iki cyumweru, bavuze ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ko amaherezo ikibazo cya SIDA kizagera aho kikabonerwa umuti ariko hakiri kare ngo bube uburyo bwa nyabwo bwo kuvura virus ya SIDA.
Dr James Dixon, umuhanga mu byerekeye uturemangingo akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Nottingham, yemeza ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigikeneye kwigwaho bihagije.
Yagize ati : “Haracyasigaye igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe niba ibyavuye muri ubu bushakashatsi bushingiye ku turemangingo bishobora gukora mu mubiri wose kugira ngo ahazaza bizabe umuti nyawo.
“Haracakenewe ibitari bike mbere y’uko ubu buhanga bugirira akamaro abagendana virusi ya SIDA”.
Izindi mpuguke zirimo kugerageza gukoresha iri koranabuhanga rya CRISPR mu kurwanya Virus ya SIDA.
Iri koranabuhanga rizwi na none nka Excision BioTherapeutics, ryerekana ko nyuma y’ibyumweru 48, abantu batatu babana n’ubwandu bwa virus itera SIDA bakoreweho ubushakashatsi nta ngaruka zikomeye ryabagizeho.
Ariko Dr Jonathan Stoye, umuhanga mu bijyanye na virus mu kigo Francis Crick Institute, i Londres mu Bwongereza, avuga ko kurandurana n’imizi virus ya SIDA mu turemangingo twose ishobora kwihishamo mu mubiri ari “igikorwa kigoye cyane”.