Ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo Umushumba wa Kiliziya gatorika ku isi Papa Francis yagiranye ibiganiro n’umunyarwandakazi akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa ku isi Louise Mushikiwabo.
Umuryano wa La Francoponie ubinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter wagize uti: “baganiriye uko bahuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya Liban na Haiti.”
Ni ibihugu byombi bibarizwa muri uriya muryango, gusa kuri ubu bikaba byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse na Politiki. Igihugu cya Haiti mu minsi yashize cyibasiwe n’umutingito ukomeye waguyemo abarenga 2,200 ndetse unakomerekeramo abarenga 12,700; na ho abarenga 320 baburirwa irengero.
Haiti yibasiwe n’iki kiza mu gihe yari no mu bibazo bya Politiki byasize Jovenel Moïse wari Perezida wayo yishwe muri Nyakanga uyu mwaka. Igihugu cya Liban mu mwaka ushize cyo cyibasiwe n’iturika rikomeye ryabereye i Beirut mu murwa mukuru wacyo, rigwamo abantu 218 na ho imitungo y’arenga $ miliyari 15 irangirika.
Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter ye yashimye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku bw’umwanya yamuhaye ndetse yanamushimiye kandi ubugwaneza no kwiyoroshya agira, asaba Imana gukomeza kumuha umugisha.