Ngabo Médard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy, yeruye atangaza ko yavutse bwa kabiri ahindura n’ibyamurangaga birimo na konti ye ya youtube yaragije indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.
Yagiye aca amarenga kenshi, ariko benshi kubw’amarangamutima n’urukundo bakunda uyu muhanzi ntibemere cyangwa ngo bahamanye n’umutima wabo niba koko Meddy ibyo ari kuvuga azabishyira mu ngiro.
Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuri konti ye ya instagram buherekejwe n’ifoto yicaye afite Bibiliya mu ntoki, yahishuye ko yahindutse icyaremwe gishya, yerekana ko ubwonko bwe bwabaye bushya mu gutangira uru rugendo.
Mu butumwa uyu muhanzi aherutse kunyuza ku muyoboro wa YouTube, Meddy yanditse ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki we, ndetse ateguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.
Yagize ati “Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye, mwitegure indirimbo nshya zihariye.”
Ubwo Meddy yakoraga ubukwe muri Kamena uyu mwaka, byavuzwe ko nyuma y’indirimbo ebyiri yahimbiye umugore we, azahita atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyo gihe kandi nibwo Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza, yahindutse icyameremwe gishya. Ndetse ntahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize, aherutse guhindura imyirondoro ye kuri YouTube yandika ko ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Bivugwa ko mu minsi ishize hari igitaramo yatumiwemo mu Rwanda ariko arabyanga. Mbere y’uko atangira urugendo rwo kuririmba indirimbo zisanzwe, Meddy yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye yise “Ungirira Ubuntu” ni imwe mu zakunzwe cyane.
Ubwo yageraga muri Amerika, yakoze izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo “Holy Spirit” na “Ntacyo Nzaba” yakoranye na Adrien Misigaro.