Amakuru yagiye hanze avuga ko hari inyandiko zitari zarigeze zibonwa mbere zo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza zijyanye n’amasezerano yakuruye impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza, zirimo aho Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair, mu 2021 yandikiye igihugu cye, atanga inama yo kutagirana amasezerano n’amwe n’u Rwanda ku basaba ubuhungiro.
Izi nyandiko nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, zijyanye n’amasezerano yakuruye impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Iki kinyamakuru cya Leta kivuga ko inyandiko imwe ihishura ko isesengura rifatwa ko “ritarimo amarangamutima, ritabogamye kandi ryigenga” ku mutekano mu Rwanda ryakozwe n’itsinda rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ry’amakuru ku gihugu (Country Policy Information Team, CPIT).
Iri sesengura kandi ngo ryagejejwe kuri leta y’u Rwanda ngo igire icyo irivugaho n’icyarihindurwaho mbere yuko ritangazwa ku karubanda.
BBC kuri uyu wa 20 Nyakanga yanditse iti “ Byanamenyekanye ko mu mwaka ushize, ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yoherereje ubutumwa bw’akazi (memo) minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ayigira inama yo kutagirana amasezerano n’amwe n’u Rwanda ku basaba ubuhungiro.”
Muri ubwo butumwa Ambasaderi Omar Daair yanenze ingingo z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ndetse ngo n’inzego z’umutekano mu Rwanda zikoresha imbaraga z’umurengera.
Uyu yananditse ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda aramutse abayeho, ashobora “guteza ibibazo ku izina ryiza [ry’Ubwongereza] no kugira ingaruka ku bushobozi bwacu, nkuko bugenwa n’abaminisitiri, bwo kubaza ubutegetsi [bw’u Rwanda] ibibazo bigoye.”
Ku rundi ruhande ariko, mu gitekerezo cy’ingenzi cyagejejwe ku rukiko rukuru mu Bwongereza, abanyamategeko bunganira abamagana iyo gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuze ko ibyemejwe ko itsinda CPIT ryigenga “bigoye kubihuza n’ukuntu leta y’u Rwanda yahawe umwanya wo kugira icyo ivuga ku mushinga wa nyuma w’inyandiko [isesengura ryavuzwe haruguru], no gusaba ko hagira ibihindurwa mu nyandiko bijyanye n’imyitwarire yayo ku burenganzira bwa muntu.”
U Rwanda rwakunze kugaruka ku banenga amasezerano yo kurwoherezamo abimukira bavuye mu Bowngereza. Ruvuga ko rwiteguye kuri buri kimwe cyo kubafasha kubaho neza. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Borris Johnson yavuze ko adateze kuva ku izima ku kohereza aba bimukira kuko asanga byafasha mu kurokora ubuzima bw’abanyura mu nzira zitemewe bajya mu Bwongereza.
Kugeza ubu ruracyahanye inkoyoyo mu nkiko, abimukira banga koherezwa mu Rwanda bitabaje amategeko ngo iki cyemezo kidashyirwa mu bikorwa.
Ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rufite amanota meza ndetse inzego z’umutekano zihabwa amanota yo hejuru n’abaturage mu kugirirwa icyizere muri raporo zikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).
Omar Daair yagizwe ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda kuva muri Mutarama 2021. Anahagarariye iki gihugu mu Burundi, atahafite icyicaro. Yatangiye akazi ku mugaragaro muri Nyakanga 2021. Ni umugabo wakoze mu myanya itandukanye mu gihugu cye.