Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko impamvu abafatiwe mu kabyiniro k’abambaye ubusa i Kigali bakwiriye guhanwa, ari uko imyitwarire nk’iyi ihawe rugari byaba ari ukurebera ikibi no kwangirika kwa sosiyete Nyarwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, nibwo inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo.
Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n’abasore b’ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.
Nyuma y’itabwa muri yombi rya bo, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga barimo abagaragaza ko byari bikwiye abandi bakagaragaza ko batemeranya nabyo.
Umunyamakuru Aissa Cyiza yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko mu batawe muri yombi hashobora kuba harimo abantu bakuru bashobora kwifatira ibyemezo bakaba barinjiye muri ako kabyiniro bagiye kuryoshya.
Ati “Ahbon!!!! Harya ubu ari abantu bakuru ntanujyamo yacurujwe ari ubushake, ubu ntibyaba ari ukwiryohereza?”
Yakomeje abaza niba hari icyo ubusanzwe amategeko y’u Rwanda ateganya ku myitwarire nk’iyo.